Zijya ku ngana n'izakubiswe Yesu, Umusaza w'imyaka 61 yasanzwe mu murima akubitirwamo nk'izasagutse ku mwana w'imana dore ko nawe byarangiye ahasize ubuzima  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zijya ku ngana n'izakubiswe Yesu, Umusaza w'imyaka 61 yasanzwe mu murima akubitirwamo nk'izasagutse ku mwana w'imana dore ko nawe byarangiye ahasize ubuzima

Umusaza w'imyaka 61 wo mu Karere ka Gatsibo,yasanzwe mu murima yapfuye, bikekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 12 Kamena 2023,bibera mu Kagari ka Nyabikiri,Umurenge wa Kabarore, mu karere ka Gatsibo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarore,URUJENI Consolee, aganira N'UMUSEKE dukesha aya makuru avuga ko bikekwa ko yaba yishwe n'inkoni yakubiswe.

Ati'Twayamenye ejo , amakuru twayahawe n'abayobozi, tujyayo dusanga bamutsinze mu murima.Urebye ni abagizi ba nabi kuko bamwishe bamukubise cyane.'

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Kiziguro



Source : https://yegob.rw/zijya-ku-ngana-nizakubiswe-yesu-umusaza-wimyaka-61-yasanzwe-mu-murima-akubitirwamo-nkizasagutse-ku-mwana-wimana-dore-ko-nawe-byarangiye-ahasize-ubuzima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)