"Aba bo bararirimba na sekibi agahunga" Nyuma ya James na Daniella Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana w'ungutse irindi tsinda rigizwe n'umugabo n'umugore - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Aba bo bararirimba na sekibi agahunga' Nyuma ya James na Daniella Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana w'ungutse irindi tsinda rigizwe n'umugabo n'umugore

Abaririmbyi Zabron Ndikumukiza na Mugisha Deborah ni Umugabo n'umugore batangije itsinda rishya ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Iri tsinda rigamije gusakaza ubutumwa bwiza bwo kumenyekanisha ineza y'Imana ndetse no kwereka abantu ko ubwami bw'Imana buriho kandi ingoma yayo itazahanguka.

Aba bombi bakoreye ubukwe mu Rwanda, nyuma ho gato bimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu ni n'aho bateranira mu rusengero rwitwa Bethel Christian Center, muri leta ya Maine akaba ari naho bakomereje umurimo wo kuririmba.

Zabron na Deborah bamaze gukora indirimbo zirimo 'Ntuhinduka', 'Ubuntu bw'Imana', 'Ineza y'Imana', 'Urukundo Ruhebuje' na 'Kwizera Yesu' izi zose zikaba ziri no kuri youtube.

 



Source : https://yegob.rw/aba-bo-bararirimba-na-sekibi-agahunga-nyuma-ya-james-na-daniella-umuziki-wo-kuramya-no-guhimbaza-imana-wungutse-irindi-tsinda-rigizwe-numugabo-numugore/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)