Abagabo nabo baratumiwe - Apotre Mignonne aga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Apostle Mignonne Kabera uyobora Umuryango Women Foundation Ministries usanzwe utegura igiterane ngarukamwaka cy'abagore 'All Women Together' yatangaje ko kuri iyi nshuro ya 12, iki giterane kigiye guhuriza hamwe abagore b'ingeri zose kitezweho gutangirwamo ibitekerezo byo kwiteza imbere ndetse no kubaka imiryango ihamye.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, Apotre Mignonne uri mu bakunzwe mu Rwanda, yavuze ko abavuga ko abagabo bahejwe muri ibi biterane babeshya kuko bemerewe kubiyungaho kuko 'Imana yaremye umugore kugira ngo abe icyuzuzo cy'umugabo'.

Yagize ati 'Imana yaremye umugore kugira ngo abe icyuzuzo cy'umugabo kandi bose babikore mu nyungu zabo n'iz'igihugu.'

Mignonne Kabera avuga ko umugore wo muri iki gihe akeneye kumenya guhuza ibintu mu buryo bugira ingaruka nziza. Ngo hari benshi biyubatse ariko bashobora kwisenya muri uko kwiyubaka kwabo. 

Ati: 'Umugore agomba kuba umugore usenga ariko anakora, akamenya kuba yarateye imbere ariko akanubaha umutware we.'

Avuga ko umugore afite ubushobozi bwo kwiyubaka, akamenya guhuza ibikenewe byose ngo urugo rwe rutere imbere. Mu kwiyubaka k'umugore ariko, Apostle Mignonne Kabera avuga ko ari ngombwa ko n'umugabo we aba ahari.

Apotre Mignonne avuga ko igitekerezo cyo gutangiza igiterane 'All Women Together' cyatangiye mu mwaka wa 2011, agamije ko abagore bari baratsikamiwe bivana muri iyo ngoyi bakaba abatsinzi kandi ngo imbuto yateye kuva icyo gihe zatanze umusaruro.

Abajijwe ku bijyanye no kwakira abo mu yandi madini, yasobanuye ko 'Ministries' bivuze umurimo w'ivugabutumwa kandi ko uwo murimo udatoranya uwukorerwa ahubwo ko ukwiriye kugera kuri bose yaba abizera Yesu Kristo ndetse n'abatamwizera.

Yavuze ko bakira buri wese, bakamwigisha ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ubundi bakamuha rugari akajya gusengera no kubatirizwa aho umutima we wishimiye. Yijeje kandi ko Women Foundation Ministries iri gukora ibishoboka byose ngo iki giterane kigere kuri bose.

Ku buryo kizitabirwa n'ingeri zose z'abagore n'abagabo bakabasha kumva ubuhamya n'inyigisho zishobora kugira ingaruka nziza mu buzima bwabo, bakabasha kubaka ingo zihamye kandi zikunda zikanubaha Imana.

Uyu mubyeyi yakomeje asobanura ko iki giterane giteganyijwe kuva tariki 08 kugeza 11 Kanama 2023 muri Kigali Convention Center, kwinjira bizaba ari ubuntu ariko bigasaba kwiyandikisha hakiri kare kugira ngo bazakirwe mu buryo buri ku murongo. 

Yavuze ko kandi ku bantu batabasha gukoresha murandasi biyandisha bazifashisha nimero ziri ku mpapuro z'ubutumire [Flyers] ziboneka ahantu hatandukanye bakabasha gufashwa n'ababishinzwe.

Yasoje avuga ko abantu badakwiye gutinya kujya muri Kigali Convention Center nubwo hasa n'aho hahenze cyane kuko kwinjira azaba ari ubuntu, kandi ko benshi bazagira amahirwe yo kuganirizwa n'Umuramyi Mpuzamahanga Sinach ukomoka muri Nigeria.

Uretse gutanga ikiganiro, benshi bajyaga kureba Sinach bishyuye ay'umurengera, bazagira amahirwe yo kumva indirimbo ze mu buryo bw'imbonankubone kandi ku buntu.



Apotre Mignonne Kabera yatangaje ko igiterane 'All Women Together' 2023 kitezweho kuganirirwamo ingingo z'iterambere ku bagore 

Apotre Mignonne yahumurije abagabo, avuga ko nabo bemerewe kwitabira iki giterane cy'abagore kigiye kuba ku nshuro ya 12 

Mignonne yavuze ko muri Women Foundation Ministries bakira buri umwe, badashingiye ku myizerere ye ahubwo ko bamwigisha ubutumwa bwiza akihitiramo 

Apotre Mignonne uyobora WFM asanga Imana yararemye umugore ngo abe icyuzuzo cy'umugabo 

Mu kiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku giterane 'All Women Together 2023' Apotre Mignonne yaciye amarenga ko ashobora gutangiza inyigisho zigisha urubyiruko kuzubaka ingo zishikamye 


Umunyamakuru Antoinette Niyongira ukorera Kiss FM niwe wayoboye iki kiganiro n'itangazamakuru cyateguwe na Women Foundation Ministries 

Reba andi mafoto ya Apotre Mignonne aganira n'Itangazamakuru ku giterane ngarukamwaka 'All Women Together 2023"


AMAFOTO: Serge Ngabo - INYARWANDA 

VIDEO: Dieudonne Murenzi - INYARWANDA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132469/abagabo-nabo-baratumiwe-apotre-mignonne-agaruka-ku-giterane-cyabagore-all-women-together-2-132469.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)