Abakinnyi 11 ba Rayon Sports bavanze n'aba APR FC tureba ikipe izaba iteye ubwoba uyu mwaka wanaha amahirwe yo gutwara igikombe
Ikipe ya Rayon Sports na APR FC kugeza ubu zaguze abakinnyi beza mu gihe ikipe ya APR FC yari isubiye ku gukoresha abakinnyi b'abanyamahanga nyuma y'igihe kingana n'imyaka 12 abanyarwanda bari kuruhembe.
Kugeza ubu ntawavuga ko ikipe ya APR FC cyangwa Rayon Sports hari ikipe yaguze abakinnyi beza kurusha indi ariko abafana ba buri kipe bo ba bavuga ko ikipe yabo yaguze abakinnyi beza kurusha indi cyane ko ari ikipe zihora zihanganye hano mu Rwanda.
Uyu munsi twabateguriye abakinnyi bavanze dukurikije uko buri kipe yaguze.
Mu izamu: Pavel Ndzila wa APR FC
Ba myugariro: Serumogo Ally wa Rayon
Simon Banga Bidjeme wa APR
Nsabimana Aimable wa Rayon
Niyomugabo Claude wa APR
Abo hagati: N. Ismael Pitchou wa APR FC
A. Moussa Madjaliwa wa Rayon
Bigirimana Abedi wa Rayon
Ba rutahizamu: Victor Mbaoma wa APR
J. Ifunga Ifaso wa Rayon
Apam Assongwe wa APR FC
Umutoza watoza iyi kipe nkurikije aho uwa APR FC na Rayon bagiye baca ndetse ni uko bitwaye ni YAMEN ZELFANI.
Â