Abakinnyi 11 umutoza w'ikipe ya Rayon Sports azabanza mu kibuga ku munsi wejo hagaragayemo umukinnyi ukomeje gutungurana umwaka ushize byari byanze
Ikipe ya Rayon Sports nyuma y'imyitozo ikomeye imaze iminsi ikora, ku munsi w'ejo izakina umukino wa gishuti n'ikipe ya Vitalo FC.
Mu myitozo Yamen Zelfani amaze iminsi akoresha akomeje gutungurwa n'umukinnyi umwaka ushize abafana bari baranze w'ikipe ya Rayon Sports, Mbirizi Eric. Abafana kugeza ubu ntibumva ukuntu uyu mukinnyi yisubiyeho Kandi umwaka ushize byari byaranze.
Abakinnyi ikipe ya Rayon Sports izabanza mu kibuga kuri iki cyumwe ku isaha ya Saa kumi benshi bashyiragamo Bigirimana Abedi ariko nyuma yo kwerekeza muri Police FC harazamo Mbirizi Eric.
11 umutoza Yamen Zelfani azakoresha
Mu izamu: Simon Tamale
Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Nsabimana Aimable, Serumogo Ally, Bugingo Hakim
Abo hagati: Aruna Moussa Madjaliwa, Mbirizi Eric, Jonathan Ifunga Ifaso
Ba rutahizamu: Charles Bbaale, Joachiam Ojera, Youseff Rharb
Â
Â