Abakinnyi 2 ba APR FC nyuma yo gushimisha abafana ni nabo benshi bemeza ko bazaheka iyi kipe mu baguzwe bose - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi 2 ba APR FC nyuma yo gushimisha abafana ni nabo benshi bemeza ko bazaheka iyi kipe mu baguzwe bose

Abakinnyi babiri APR FC yaguze uyu mwaka, baraye bashimishije abafana mu buryo bukomeye ariko bamwe banemeza ko ari bo iyi kipe izagenderaho uyu mwaka w'imikino.

Ku munsi wejo hashize ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ya mbere kuri Kigali Pele Stadium, ahantu itari isanzwe ikorera kuko ikorere Ishyorongi. Iyi myitozo yari yatumiwemo abafana bose b'iyi kipe kugirango baze barebe umutoza mushya ndetse banarebe abakinnyi bashya baguzwe.

Abafana bari bitabiriye ku bwinshi ubona ko kureba ikipe ni ibintu bari bakumbuye cyane nyuma y'imyaka irenga 5 abafana batemerewe kureba imyitozo. Icyatumye benshi baza kureba iyi myitozo cyane si uko iyi kipe yatanze ubwasisi ahubwo ni uko yari imaze imyaka 12 idakoresha abakinnyi b'abanyamahanga.

Ku bitabiriye iyi myitozo bishimiye cyane iki kintu ubuyobozi bushya bwakoze buyobowe na Afande Richard Karasira. Gusa bishimiye cyane abakinnyi barimo Pavel Ndzila ndetse na Apam Assongwe kubera ubuhanga ndetse n'utuntu turyoheye amaso berekanye muri iyi myitozo.

Bamwe mu bakunzi ndetse n'abakurikirana umupira w'amaguru hano mu Rwanda twaganiriye benshi bahurije ku kuba APR FC aba bakinnyi 2 ari bo ishobora kuzagenderaho uyu mwaka ndetse bongeraho rutahizamu Victor Mbaoma utaragera hano mu Rwanda, utegerejwe mu myitozo ku munsi wo kuwa mbere.

 

 



Source : https://yegob.rw/abakinnyi-2-ba-apr-fc-nyuma-yo-gushimisha-abafana-ni-nabo-benshi-bemeza-ko-bazaheka-iyi-kipe-mu-baguzwe-bose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)