Abakinnyi 9 mu muryango winjira muri AS Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya AS Kigali yari imaze igihe icecetse itavugwa ku isoko nyuma y'aho umuyobozi w'iyi kipe Shema Fabrice yeguye, yatangiye kugera ku isoko yitegura umwaka w'imikino wa 2023-24.

Shema Fabrice yasezeye muri AS Kigali kubera ko atahuzaga n'Umujyi wa Kigali ku ngengo y'imari igenera iyi kipe aho yavugaga ko batanga make maze ahitamo kwegura burundu.

Byavuzwe ko na Seka wari visi perezida w'iyi kipe na we yari agiye kwegura ariko Umujyi wa Kigali umusaba kuhaguma ndetse unemera gutanga miliyoni 300 muri iyi kipe mu mwaka w'imikino wa 2023-24, na we aremera.

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru iyi kipe yahise ihera kuri Cassa Mbungo Andre wongerewe amasezerano muri iyi kipe y'Abanyamujyi.

Uretse uyu mutoza bivugwa ko iyi kipe yamaze gutizwa na Police FC abakinnyi batatu bayobowe na rutahizamu Antoine Ndayisimiye Dominique, Ntirushwa Aime ndetse na Iyabivuze Ose.

Bivugwa ko iyi kipe kandi yakomanze muri APR FC ikajya gutirayo abandi bakinnyi 3 barimo Itangishaka Blaise, Ishimwe Fiston na Uwimana Guilain.

Uretse aba bakinnyi AS Kigali bivugwa ko yamaze kugura abakinnyi batatu, abanyezamu babiri, Kimenyi Yves wakiniraga Kiyovu Sports na Cuzuzo Aime Gael wakiniraga Gasogi United. Undi mukinnyi ni Ndayishimiye Thierry na we wakiniraga Kiyovu Sports.

Thierry bivugwa ko yarangizanyije na AS Kigali
Kimenyi Yves na we yamaze kwerekeza muri iyi kipe
Cuzuzo Aime Gael yatandukanye na Gasogi United



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-9-mu-muryango-winjira-muri-as-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)