Abantu nta mutima bakigira! Hatahuwe uruhinja rwajugunywe mu ishyamba ruri mu gafuka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu nta mutima bakigira! Hatahuwe uruhinja rwajugunywe mu ishyamba ruri mu gafuka.

Mu mudugudu wa Murambya, mu kagari ka Uwacyiza mu murenge wa Muganza, mu karere ka Nyaruguru, hatahuwe uruhinja rwajugunywe mu gashyamba.

Ubuyobozi bwavuze ko urwo ruhinja rwatoraguwe n'umwe mu baturage bo muri ako gace, ndetse yahise yihutira gutabaza ubuyobozi.

Ndetse uyu mwana watawe yasanzwe mu gafuka, dore ko afite icyumwe kimwe gusa cy'amavuko, ndetse ni umuhungu.

Ubu umwana yagiye kwitabwaho, arinako bakora iperereza ngo barebe ko bamenya uwakoze icyo gikorwa cy'ubunyamanswa.

 

 



Source : https://yegob.rw/abantu-nta-mutima-bakigira-hatahuwe-uruhinja-rwajugunywe-mu-ishyamba-ruri-mu-gafuka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)