Mu batanze ikiganiro harimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe. Yavuze ko kugira ngo iki gikorwa cy'abakono kimenyekane, ari uko hari amakuru ubuyobozi bwa RDF bwamenye ko hari abasirikare batatu bacyitabiriye.Yavuze ko hakurikiranywe ibyo bari bagiyemo, nyuma barafatwa barafungwa.
Mu byaganiriweho harimo inzira yo gukomeza kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'umukoro wo gusigasira ubwo bumwe no kurinda icyabukoma mu nkokora.
Agaruka ku iyimikwa ry'Umutware w'Abakono yagize ati''Icyatumye RPF irwana uru rugamba ,igakomera , ikabohora igihugu,igahagarika Jenoside,ni uko muriyo , mu mikorere yayo ntabwo yigeraga itoleratinga (yihanganira) ikintu bita imico mibi kandi ikigaragaza ko kizaba kibi yakibonaga hakiri kare , yakibona hakiri kare ikakirandura ''
Akomeza avuga ko  ikintu kizaba kibi (Negative Tendency) iyo icyihoreye , ukacyorora kigakura , kigeza igihe udashobora kugihagarika ati''N'ibi ngibi dukemura hano ninako byari kuzamera , ni Abakono, ejo ni Abashambo,ejo bundi ni bande ni Abasinga, igihugu kikongera kikajyamo ibice,noneho mu Gisirikare nabivuze , ubwo iyo byaje mu Gisirikare buri muntu areba abe, undi akareba abe ''
Gen Kabarebe yavuze ko iyo buri wese amaze kumenya abe , aramutse ashaka kugira uwo yikiza  aribo yakoresha agasenya igihugu, bityo ko ikintu cyose kibi cyangwa se gifite imico mibi ari ukukirandura kigitangira ati'' Ntabwo ari imikino ahangaha turavuga amaraso y'Abanyarwanda, ari ayamanetse , ari ayazameneka ejo, tugomba kuva hano turi Serious, dufite icyo dukuye hano mu mitwe yacu, ni ikihe dukemuye, ni ikibazo ki dukemuye cyashoboraga kuzica abanyarwanda, nicyo tugomba gukora , ntabwo ari ibintu byo gukinisha, ni amaraso y'abanyarwanda''
Akomeza avuga ko icyafasha  u Rwanda ari ikintu kimwe kandi cyoroshye ati'' Ni ubumwe bwacu, nicyo kizaduteza imbere''.
Kazoza Justin wimitswe nk'umutware w'abakono hamwe n'abari bitabiriye iyimikwa rye, basabye imbabazi, bavuga ko icyo gikorwa cyabayemo ukudashishoza no kutareba kure, biyemeza gushyira imbere ubumwe bw'abanyarwanda bakirinda ibindi byose byabatanya.
Kazoza Justin yemera ko ariwe nyirabayazana w'ibyabaye
Mu bari bitabiriye iki gikorwa basabye imbabazi, harimo Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, wavuze ko yitabiriye umuhango wo kwimika umutware w'abakono nk'inshuti y'uwari ugiye kwimikwa. Yavuze ko mu buzima busanzwe, atari umukono.
Ati 'Ni amakosa akomeye nakoze nk'umunyamuryango [wa FPR] ndetse n'umuyobozi mu nzego nkuru z'igihugu yo kudashishoza nkitabira uriya muhango ku buryo ndimo abo twari kumwe twabivuzeho tubona ko uko bimeze atari byo yemwe bituma tunataha kare turabisiga ariko sinabashije no kubivuga ngo ngaragaze uburyo ibyakozwe atari byo. Ni amakosa akomeye nakoze nkaba nongera kubisabira imbabazi Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wacu n'abanyarwanda.'
Visi Perezida wa Sena , Nyirasafari Esperance yemeye ikosa asaba imbabazi
Visi Meya ushinzwe Ubukungu w'Akarere ka Musanze, Rucyahana Mpuhwe Andrew, yavuze ko na we yitabiriye. Yasobanuye ko nk'umuyobozi hari ingaruka ubwitabire bwe bushobora kugira.
Nawe yasabye imbabazi ati 'Mpagurutse bwa kabiri rwose nshaka kugira ngo nsabe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi imbabazi kandi izi mbabazi narazisabye, nzisaba Chairman w'umuryango, abayobozi atari rimwe atari kabiri. Ibyo twakoze ni amahano, ni amakosa. Twafashe umwanya wo kubitekerezaho. Imbabazi dusaba uyu munsi ni imbabazi dukura ku mutima, dusaba dushingiye ku ntege nke twagize.'
Bishop John Rucyahana  yavuze ko na we yitabiriye  iki gikorwa , ariko iyo usuzumye, habayemo umurengwe watumye abantu bakora kiriya gikorwa.
Ati 'Hari umurengwe mu myumvire no mu myitwarire [...] dusabye imbabazi Perezida wa Repubulika ariko natwe dusabane imbabazi kandi turebe ngo ntabwo ari izi z'abakono gusa hari byinshi bigomba gusabirwa imbabazi. Dusuzume tureke kureba abakono gusa.'
Rucyahana yavuze ko ubwo yari yitabiriye iki gikorwa, yagize umwanya wo kuvuga, abwira abari bitabiriye ko bakwiriye kubaka u Rwanda.
Ati 'Nabonye umugisha wo kugira ngo mbivuge mbwira abari bahari n'abantumiye, n'inshingano umutware w'abakono n'abakono bafite mu kubaka u Rwanda.''
Visi Chairman wa FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yavuze ko ubumwe bw'Abanyarwanda aribwo bwashyizwe imbere, bityo ko bidakwiriye ko abantu bakomeza kwibona mu moko uko yasobanurwa kose. Yavuze ko umutware w'abakono akuweho.
Iyi nama kandi yananzuye ko uyu Mutware w'Abakono akuweho.
Undi wasabye Imbabazi abicishije kuri Twitter ni Gatabazi  Jean Marie Vianeney wahize ari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu,nawe witabiriye uyu muhango wo kwimika umutware w'Abakono ndetse hasakara amashusho arimo gucinya akadiho.
Umuhango wo kwimika umutware w'abakono wabaye tariki 9 Nyakanga ubera mu karere ka Musanze, Intara y'Amajyaruguru.
Mu mwaka ushize wa 2022 , Perezida Kagame ubwo yagarukaga ku mbabazi zasabwe na Bamporiki Edouard wemeye ko yakiriye indonke ndetse ubu akaba afungiwe muri Gereza ya Mageragere,yavuze ko umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda bishoboka, ariko ko no guhanwa bifasha.
Nyuma y'iri yimikwa ry'Umutware w'Abakono,Umuryango  FPr-Inkotanyi wahise usohorora itangazo uvuga ko iyo ari intambwe isubira inyuma mu kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda.
Gen James Kabarebe yibukije ko ikibi kirandurwa mu maguru mashyaÂ