Umunyeshuri w'umuhungu w'imyaka 15 y'amavuko yiyemeye ko yateje inkongi r'umuriro yibasiye ishuri yigagaho rya 'Abbaye de Flône' mu Bubiligi, agamije guhunga ikizamini yagombaga gukora kuri uwo munsi.
Byabaye tariki 28 Kamena mu 2023, aho iri shuri riherereye mu Mujyi wa Amay ryibasiwe n'inkongi y'umuriro mu masaha ya mu gitondo ubwo abanyeshuri bari mu myiteguro yo gutangira amasomo.
Iyi nkongi y'umuriro yasenye ibyumba by'amashuri 2 ndetse abanyeshuri barenga 1500 barahungishwa, uwo munsi gahunda z'amasomo zirasubikwa.
Nyuma y'icyumweru iyi mpanuka ibaye, umwe mu banyeshuri bo kuri iri shuri ufite imyaka 15 yemeye ko ariwe washumitse iri shuri kubera ko atashakaga gukora ikizamini yari afite kuri uwo munsi.
Hari andi makuru avuga ko impamvu yatwitse iri shuri, ngo ni uko umukobwa bakundana yari yamusabye gukora ikintu kidasanzwe. Iperereza niriramuka rihamije iki cyaha, ababyeyi be bazishyura ikiguzi cyo cyagendeye mu kuzimya ndetse no gusana ibyangirizwe.
Source : https://yegob.rw/abaswa-baragwira-pe-umunyeshuri-wimyaka-15-yatwitse-ishuri-kubera-impamvu-itangaje/