Adrien Misigaro yagaruye mu Rwanda umuryango... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tarki 18 Nyakanga 2023, byari ibyishimo bivanze n'amarira nyuma y'uko abana ba Adrien Misigaro bahuye ku nshuro ya mbere na ba Nyirakuru na ba Sekuru [Ku ruhande rwa Nyina na Se] n'abandi bo mu miryango y'abo nyuma y'imyaka 12 ishize babarizwa muri kiriya gihugu.

Mu myaka 12 ishize nibwo Adrien Misigaro n'umukunzi we bakoreye ubukwe mu Rwanda, kuva icyo gihe bahise bajya muri Amerika ari naho aba bana batatu bavukiye.

Kuva icyo gihe, Adrien Misigaro yagiye aza mu Rwanda mu bihe bitandukanye, mu ngendo yakoreyemo ibitaramo, indirimbo, asura umuryango n'ibindi. Ariko, umugore we n'abana be batatu bari bataragaruka mu Rwanda.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo Adrien Misigaro yaje mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura kwakira umuryango we.

Yabwiye InyaRwanda ko yazanye n'itsinda ry'abagabo babarizwa mu muryango MNH yashinze, aho banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Adrien wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Ntuhinduka' avuga ko abana be bishimiye kongera guhura n'abo mu muryango.

Ati 'Nazanye n'abashyitsi gusura ibikorwa bya MNH ariko kandi nazanye na Madame n'abana gusura imiryango. Abana banjye bavukiye hariya (Amerika) bose ntibari bazi ababyeyi bacu ndetse n'abavandimwe. Abana bafite ibyishimo bidasanzwe.'

Misigaro yabwiye InyaRwanda kandi ko yamaze no kugera mu misozi  ya  Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), gusura ibikorwa umuryango Melody of New Hope [MNH] yashinze ukorera muri aka gace n'ibindi.

Agace ka Minembwe kavugwamo cyane intambara za hato na hato zishingiye ku moko kuva mu myaka ya 1960. Adrien Misigaro avuga ko bifashishije indege y'Umuryango w'Abibumbye (UN) kugirango babashe kugera muri aka gace.

Umuryango wa Adrien Misigaro, umugore we n'abana be batatu ubwo bari bageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Kabiri


Umuryango wo kwa Adrien ndetse n'umuryango wo ku mugore wahuye bwa mbere n'abazukuru babo nyuma y'imyaka 12 yari ishize 

Adrien Misigaro avuga ko ibyishimo byatashye mu bana be nyuma y'uko bahuye n'abavandimwe n'imiryango

Imyaka 12 yari ishize umugore wa Adrien Misigaro uri hagati abarizwa muri Amerika Â 

Adrien yamaze kugera muri Congo gusura ibikorwa by'umuryango MNH yashinze ukorera muri iki gihugu 

Adrien Misigaro ari kumwe n'abo bazanye mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ARANZI' YA  ADRIEN MISIGARO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132101/adrien-misigaro-yagaruye-mu-rwanda-umuryango-we-nyuma-yimyaka-12-amafoto-132101.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)