Agiye kunamirwa! Pastor Theogene Niyonshuti witahiye agiye kunanirwa mu giterane cy'ububyutse cyizabohora benshi.
Ev Egidie Uwase usanzwe aba muri Canada ategerejwe mu Karere ka Muhanga mu giterane cy'ububyutse kizunamirwamo Pasiteri Théogene Niyonshuti, kizatuma benshi bakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza w'ubuzima bwabo.
Ni igiterane kizaba ku wa 22-23 Nyakanga 2023 cyateguwe na Ev Egidie Uwase ku bufatanye n'Itorero rya EAR Paroisse ya Gitarama.
Kizabera ku kibuga cya Paroisse ya EAR Gitarama iherereye hafi yo mu Cyakabili, aho kizajya gitangira saa tanu z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri.