Aho umwe aciye undi ahacisha umuriro: Menya impamvu ikomeye umutoza mushya wa APR FC azirana urunuka n'uwa Rayon Sports - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aho umwe aciye undi ahacisha umuriro: Menya impamvu ikomeye umutoza mushya wa APR FC azirana urunuka n'uwa Rayon Sports.

Umutoza wa APR FC,  Forger Thiery azirana urunuka n'uwa Rayon Sports Yameni Zelfani bitewe nibyo umwe yigize gukorera undi ubwo batozaga andi makipe atari APR FC na Rayon Sports.

Yameni Zelfani wahawe inshingano zo gutoza ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2018 ubwo yatozaga ikipe ya Al-Merrikh SC yo mu gihugu cya Sudani yandagaje ikipe ya USM Alger yo muri Algeria yatozwaga na Forger Thiery iyitsinda ibitego 4-1.

Ubwo ibi byabaga byatumye abatoza bombi bashyamirana nyuma y'uko umwe atsinze undi akavagari k'ibitego none aba bombi bongeye guhurira muri shampiyona y'u Rwanda umwe atoza ikipe izirana n'indi.



Source : https://yegob.rw/aho-umwe-aciye-undi-ahacisha-umuriro-menya-impamvu-ikomeye-umutoza-mushya-wa-apr-fc-azirana-urunuka-nuwa-rayon-sports/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)