Aho yaciye ntihaca urwango! Ariel Wayz na Jun... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari mu bakomeje kukanyuzaho muri iyi minsi mu muziki w'u Rwanda ndetse bakavugwaho no kuba barigeze kuba mu rukundo kuko bari bameze nk'agati k'inkubirane, aba bombi baciye amarenga ko ibintu atari shyashya hagati yabo. 

Mu mpera za 2021 nko ku itariki 29 Ukuboza ni bwo bashyize ku iherezo ikinamico y'urukundo rwari rwarabafashije kwigarurira imitima y'abanyarwanda. None rero bagiye kongera gushyushya umujyi bazahite bakomereza i Burayi.

Aba bahanzi bombi nta gihe kinini gishize bigaruriye imitima ya bamwe mu bakunzi ba muzika nyarwanda nyuma yo gusohora indirimbo zinyuranye harimo iyitwa "Away" yabahuje, maze ikakiranwa igishyika na benshi kandi bakayikunda.

Nyuma y'iyi ndirimbo ibere rya Ariel ryararikoroje ku mbuga nkoranyambaga maze benshi bivayo bati ibi si iby'i Rwanda kuko nta mwari ushyira ubwambure bwe hanze, ibi bashingiraga ku mashusho y'iyi ndirimbo yagaragayemo ibere ry'uyu mwari.

Umunyarwanda yaravuze ngo ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi. Abareba kure baketse urukundo hagati ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz, ibi bigashingirwa ku mafoto y'urukundo n'amagambo asize umunyu aba bombi banyuzaga ku mbuga nkoranyambaga. 

Ni mu gihe bagiranye n'ibihe byiza ku mazi y'i Kivu mu karera ka Karongi. Maze amafoto yabo bari mu munyenga w'urukundo akajya hanze amanywa n'ijoro.

Uko byagenze bashwana


Gusa ngo akaryoshye ntigahora mu itama, ubanza iby'aba bombi byahinduye isura kuko ibyari urukundo ishyamba ritakiri ryeru nyuma y'ibyo aba bombi banyujije ku mbuga nkoranyamabaga zabo za Twitter byatumye bamwe bavuga ko urukundo rwabo rwajemo agatotsi.

Ibi byo gukeka ko urukundo rutakigurumana nka mbere byasembuwe na Ariel Wayz wabanje kwandika ko ashobora kuba yaribeshye yibwira ko ngo we atandukanye, maze asoza ashyiraho agatima kacitsemo kabiri.

Yagize ati 'Ibiteshamutwe ntibijya bishira, Natekereje ko uyu we atandukanye ariko ubanza naribeshye.'

Nyuma y'aya magambo abafana ba Ariel Wayz n'abakurikiranira bya hafi umuziki baketse ko arimo abwira Juno Kizigenza, yemwe bamwe baranamwihanganisha. Ubwo bamwe niko banyuzagamo no kumubwira amagambo akomeretsa bati 'Amabere ko twayabonye ubwo Juno we yaba akireba iki?'.

Amakenga y'abasubizaga ubutumwa bwa Ariel Wayz yaje gusa n'asobanuka nyuma y'aho Juno Kizigenza nawe yifashishije Twitter akandika asa n'ufite uwo arimo asubiza agira ati 'Ndambiwe izo kinamico zose.'

Nyuma y'aya magambo ya Juno Kizigenza abantu babaye nk'abasubizwa ibyo Ariel Wayz yari yanditse kuko babifashe ko aba ba bombi batakiri mu munyenga w'urukundo bavuzwemo. Gusa hari bamwe babifashe nk'aho ari 'Agatwiko' bashaka kugumisha amazina yabo mu bafana.

Juno Kizigenza na Ariel Wayz mu gihe gito bamaze mu muziki w'u Rwanda bamaze gukora byinshi kuko Ariel Wayz yashyize hanze EP ye iriho indirimbo esheshatu 'Love and Lust' ,Juno yashyize hanze EP ye iriho indirimbo zinyuranye nka Birenze, amashusho yayo akaba arimo Ariel Wayz. No muri iyi minsi aherutse gusohora album yise 'Yaraje'.

Aba bombi indirimbo bakoranye iyitwa 'Away' iri mu zabafashije kumenyekana kuko yarebwe n'abantu barenga miliyoni 4.6 kuri YouTube mu myaka ibiri ishize.

Ariel Wayz na Juno Kizigenza bazajyana i Burayi

Nkuko byahoze mbere yo gushwana bajyaga babona akazi kandi bagashimisha ababatumiye. Yaba mu mikino no mu bindi bitaramo. Na nyuma y'uko batandukanye hari ibitaramo bagiye bahuriramo ku buryo indirimbo bakoranye byabagoraga kuyiririmbana. 

Urugero imikino ya yabaye ku itariki 20 Gicurasi 2023 muri BK Arena muri BAL bisanze ku rutonde rw'abagomba gushimisha abitabiriye iriya mikino nyafurika. Icyo gihe iyi mikino yarimo ibera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu ku bufatanye na Visit Rwanda. Mu kiganiro nigeze kugirana na Ariel Wayz yampishuriye ko azakorera ibitaramo ku mugabane w'u Burayi guhera mu Ukwakira kugeza mu Ugushyingo kwa 2023.

Na Juno Kizigenza azamurikira umuzingo aherutse gushyira hanze yise 'Yaraje' ku mugabane w'Uburayi muri ariya mezi nubundi ya Ariel Wayz. Aba bahanzi batumiwe na Fusiion Events itegura ibitaramo mu Bubiligi.

Iyi sosiyete ni yo iherutse gutegura igitaramo cya Kidum na Shaddyboo, Christopher na Riderman, Davis D, Bruce Melodie na Kivumbi, yewe ni nayo yigeze gutumira Anita Pendo, Big Fizzo na Marechal De Gaule mu gitaramo. 

Ariel Wayz agitandukana na Juno Kizigenza yagowe no kwiyakira kuko nta musore yongeye kwizera n'abo yigeze kugerageza yaririmbye muri Shayo yasanze bose bamukina kuko bari bifitiye abandi bakunzi.

Batangiye batazi ko bizafata intera

Urukundo rwabo rwatangiye bagamije kwifashisha imbaraga z'urukundo kugira ngo bafatishe muzika nyarwanda. Bose bari mu bihe bitaboroheye kuko yaba Juno Kizigenza yari avuye mu biganza bya Bruce Melodie akeneye andi maboko amufasha kudasubira inyuma. 

Ariel Wayz yari atandukanye na Symphony Band yari yarubakiyemo izina ku buryo yari akeneye urwego yuririraho kugira ngo yisange mu muziki nyarwanda. Nibyo batangije umushinga w'urukundo ariko bose ntabwo bari bizeye ko bizafata intera ku buryo nyuma yo gutandukana bisanze buri wese ari guhimbira undi indirimbo imwibutsa ibihe banyuranyemo.

Urugero mu ndirimbo 'Urankunda' Juno Kizigenza aririmbamo Wayezu wanjye (Uwayezu, Wayz) aba aririmba ko Imana itakabaye yaremeye ko atandukana na Ariel Wayz kuko bagiranye ibihe byiza kandi buri wese uba mu muziki nyarwanda yahamya uru rukundo. 

Ni indirimbo urebye neza Juno Kizigenza aba atishimye na gato. Anibaza impamvu ahora ababazwa n'urukundo kandi ko amahirwe yari yaramusekeye. Akanavuga ko 'Igihe n'icyacyo wenda ejo nitwe'.

Aya magambo ahishura ko Juno Kizigenza atahwemye kurota ari kumwe na Ariel Wayz. Na Ariel Wayz yagarutse ku rukundo yahawe na Juno mu bihe bitandukanye ku buryo na nubu kwiyakira atari kumwe na Juno byari byaramunaniye. 

Hari igihe cyabayeho Ariel agorwa n'ibihe yarimo anyuramo kubera nta mukunzi. Ntabwo watinda kubyumva kuko iyo umukobwa yakundanye ndetse bikajya hanze akishimira urukundo niwe ugira ibibazo 'depression' ku buryo ashobora no kutongera kwisanga mu rukundo. 

Nureba ku mbuga nkoranyambaga zabo nta numwe wigeze ashyira hanze uwo bakundana bivuze ko bari babayeho mu buzima bw'urukundo rw'ibanga cyangwa se rumwe rwo kwirwanaho ngo iminsi yicume.

Ifoto ya Ariel Wayz yagiyeho ibitekerezo bitandukanye ariko 90% ni abishimiye igaruka ry'urukundo rw'abahanzi b'abahanga. Hari abakoresheje imigani y'imigenurano ya Kinyarwanda itandukanye ariko yose ihuriye ku mutwe w'inkuru twakoresheje. 

Agatoki kakombye gahora gahese. Aho yonnye ihoramo. Aho yanyuze ntihaca urwango. Hari n'abakoresheje amagambo y'ubu nka 'umufuka w'isukari niyo yaba yarashizemo ntihaburamo intete'.

InyaRwanda yifutije Ariel Wayz na Juno Kizigenza kuryoherwa n'urukundo n'iterambere mu muziki.

Aba bahanzi usibye urukundo rwabo ko aribo ruryohera n'abafana babo ku ruhande rw'umuziki iyo bihuje bitanga umusaruro n'icyanga mu muziki nyarwanda. Bose ni abahanga kandi bazi guhuza amajwi bagakora mu nganzo bagatanga indirimbo idashidikanywaho mu kuryohera amatwi.

Imibare n'ibimenyetso byerekana ko mu mpera za 2021 mu ndirimbo eshanu zari zararebwe kuri shene za YouTube hano mu Rwanda, indirimbo yari ku mwanya wa kabiri yari 'Away' ikurikiye iya Meddy 'My Vow'. 

Kuri ubu Meddy asa n'uwatanze inda ya bukuru yigira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ku buryo aba bahanzi bashyize hamwe bashobora kwahagiza Bruce Melodie ku gikundiro no guhora mu itangazamakuru nk'uko n'ubundi byari bimeze igihe bari bahararanye. 

Abishyize hamwe nta kibananira ku buryo Ariel Wayz na Juno Kizigenza bashobora kongera kugarura urukundo mu bahanzi dore ko rwari rumaze kuba amateka nyamara ruryoshya umuziki n'imyidagaduro muri rusange. 

Uhereye i Hollywood kuri ba Chris Brown na Rihanna; Beyonce na Jay-z; Justin Bieber na Selena Gomez; Safi na Butera, Ariel Wayz na Juno ni zimwe mu nkuru ziryohera amatwi kandi zigashyushya uruganda rw'imyidagaduro.

REBA HANO ARIEL WAYZ ATUBWIRA KO AZAJYA I BURAYI

">



Bakanyujijeho none nyuma y'umwaka bagiye kongera gushyushya umurwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132465/aho-yaciye-ntihaca-urwango-ariel-wayz-na-juno-kizigenza-bagiye-kongera-gushyushya-umurwa-b-132465.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)