Airtel Rwanda yabaye ikigo cya mbere mu Rwand... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ikigo cy'itumanaho Airtel Rwanda cyabaye ikigo cya mbere mu Rwanda gishyize ku mugaragaro interineti ya 4G, yihuta cyane kandi igura kimwe na 3G.

Airtel Rwanda yabaye ikigo cya mbere gihawe icyangombwa cyo gutunga no gusakaza interineti y'ubwoko bwa 4G yacyo bwite, ku bafatabuguzi basaga miliyoni 5 bakoresha uyu murongo umunsi ku wundi.

Mu kiganiro n'itangazamakuru Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze ko bishimiye kuba ikigo cy'itumanaho cya mbere mu Rwanda gihawe uburenganzira bwo gusakaza interineti ya 4G.

Yagize ati 'Nishimiye gutangaza ko ibiciro bya Interineti ya 4G igezweho ku Isi, bigiye kungana n'ibya 3G. Ibi bigiye gufasha abakiliya guhindura bakava kuri 3G bakajya kuri 4G  bakoreshe amapaki bari basanzwe bagura. Nk'ipaki ya 'Ubuntu' isanzwe izwi na benshi itanga iminota na mesaje by'ubuntu hamwe na Interineti ya 3G, ubu umuntu nabihitamo izajya iza yahindutse 4G. Biroroshye umukiriya azajya ajya aho ahindurira interineti akoresha ubundi ahitemo 4G cyangwa LTE Mode.'

Emmanuel Hamez yakomeje avuga ko ari ibyo kwishimira kuba ikigo abereye umuyobozi gisanzwe cyarubatse izina nk'umurongo wa interineti ya mbere mu Rwanda, bityo ko abaturarwanda, abarukoreramo ndetse n'abarugenderera bagiye gukoresha interineti ku muvuduko wikubye inshuro nyinshi.

Ubusanzwe abakoreshaga interineti ya 3G bavugaga ko hari imbogamizi mu bijyanye no kurebera filime kuri murandasi, kuzimanurauzikura kuri murandasi (Download), kuganira n'abantu imbonankubone kuri murandasi ndetse no kwiga ukoreshe iya kure.

Kuri izi mbogamizi Emmanuel avuga ko babitekerejeho ariko bakifuza kuzana igisubizo kirambye, gihendukiye abakiriya kandi kiboneka vuba ndetse kuri bose. Ati ' Nibyo iyi interineti nshya ya 4G twazanye izakemura ibibazo birimo kugenda gake kwa interineti mu gihe umuntu ari kwiga, ashaka, kumanura filime ku mbuga nka Netflix, kuganira n'abantu imbonankubone n'ibindi.

Yakomeje agira ati 'Akarusho kuri iyi interineti nshya ya 4G Airtel twazanye ni uko ihendutse kandi ikaba igura kimwe na 3G twari dusanzwe ducuruza ku isoko ry' u Rwanda. Biroroshye cyane kuyitunga, ufite telephone yakira 4G kandi ukoresha umurongo wa Airtel ujya aho uhindurira interineti ubundu ugakanda akamenyetso ka 4G cyangwa LTE Mode ako kanya bihita bihinduka, ugatangira gukoresha interineti iri ku muvuduko uri hagati ya 50MBps na 120MBps ku isegonda rimwe.'

Bwana Hamez kandi yavuze ko gutangiza interineti ya 4G ari ikimenyetso simusiga gishimangira ubushake bwa Airtel bwo kugeza interineti  nziza, ihendutse kandi yihuta ku Banyarwanda bose. Yavuze ko kandi ashimira abafatanyabikorwa ba Airtel bagize uruhare runini mu gushyira mu bikorwa uyu mugambi mwiza.

Hamez kandi yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda cyane cyane inzego bakorana umunsi ku wundi zirimo RURA na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo iyobowe na Minisitiri Ingabire Paula, bagize uruhare runini mu kugira ngo iyi 4G itangizwe ku isoko ry' u Rwanda.

Yagize ati 'Ndashimira kandi Guverinoma y'u Rwanda byumwihariko RURA na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo iyobowe na Minisitiri Ingabire, bagize uruhare rukomeye mu kugira ngo iki gikorwa kigerweho.'

Airtel Rwanda yabaye ikigo cy'itumanaho cya mbere mu Rwanda, gishyize ku isoko Interineti y'ubwoko bwa 4G iri ku giciro nk'icya 3G


Emmanuel Hamez yavuze ko Airtel Rwanda yishimira kuba imaze kugeza imiyoboro y'itunamaho kuri 94% by'abanyarwanda


Mu kiganiro n'itangazamakuru, ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bwahamije ko bumaze kugeza iminara y'imiyoboro y'iki kigo ku banyarwanda 94%

Kanda hano urebe andi mafoto
Kanda hano urebe videwo 
AMAFOTO na VIDEWO: Freddy-Rwigema/ INYARWANDA 
">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132320/airtel-rwanda-yabaye-ikigo-cya-mbere-mu-rwanda-kimuritse-4g-igura-kimwe-na-3g-132320.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)