Akura abandi basore akakuzanira! dore ibimenyetso simusiga bigaragaza ko umukobwa akwemera bidasanzwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akura abandi basore akakuzanira! dore ibimenyetso simusiga bigaragaza ko umukobwa akwemera bidasanzwe.

Musore ntukabe injiji, hari ibintu byinshi bishora ku kwereka ko umukobwa akwiyumvamo kandi burya ibyo bimenyetso ni igihamya cyuko muramutse mukundanye urukundo rwanyu rwakomera.

*umukobwa ukwiyumvamo ahora ashaka ko muganira.

*ako afite kose muragasangira, hari nubwo usanga ahabwa amafaranga n'abandi basore ariko akaza mukayasangira.

*ahora akwitayeho cyane, nkiyo wagize ikibazo ubona akwitayeho cyane ashaka kumenya ikijya mbere.

*aba yumva ntacyo yaguhisha, muri macye akubwira amabanga ye yose.

*ahora agushyira imbere mubyo akora byose, urugero nkiyo afite ibirori aba yumva ko waba uri mu bantu barenze muri ibyo birori.

* ntajya apfa ku kwivumburaho ndetse n'ikosa ukoze aba yumva bigucitse ntabitindeho.

* niyo waba utazi gukora ibyo ashaka, mbere yo kujya kubikoresha ahandi abanza kukubaza niba waba ubizi.

Ibyo rero ni bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umukobwa akwiyumvamo ndetse si ku bakobwa gusa kuko no ku basore bibaho.

 

 



Source : https://yegob.rw/akura-abandi-basore-akakuzanira-dore-ibimenyetso-simusiga-bigaragaza-ko-umukobwa-akwemera-bidasanzwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)