Amabanki mu Rwanda agiye kwesurana mu mikino itandukanye mu irushanwa rizatwara arenga miliyoni 30 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe rya mabanki mu Rwanda (Rwanda) ryateguye irushanwa rihuza banki zitandukanye mu mikino itandukanye rizaba guhera mu ntangiriro z'ukwezi gutaha.

Ni irushanwa ngaruka mwaka rizaba riba ku nshuro ya 4 aho kuri iyi nshuro rizitabirwa n'amabanki 12 mu mikino 4 (Football, Basketball, Volleyball na Swimming).

Iyi mikino ikaba izabera ku bibuga bya Mumena na Kigali Pelé Stadium (Football), Ecole des Anges (muri Volleyball), Kimironko Basketball Courts (Basketball) na Green Hills Academy (Swimming).

Ishyirahamwe ry'amabanki mu Rwanda (RBA) mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ejo hashize tariki ya 19 Nyakanga 2023, bavuze ko irushanwa rizatangira tariki ya 5 Kanama rigeze tariki ya 2 Nzeri 2023, rikazajya rikinwa ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Ni rushanwa umuyobozi wa RBA, Mr Tony Francis Ntore yavuze ko rizatwara arenga gato miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda.

Hazahembwa abakinnyi bitwaye neza ku giti cyabo n'amakipe aho ikipe ya mbere izahabwa igikombe n'imidali ya Zahabu (Gold), iya kabiri ihabwe imidali ya Feza (Silver) ni mu gihe iya gatatu izahabwa imidali y'Umuringa (Bronze), ibi bihembo byose nta mafaranga azabiherekeza.

Hanabaye tombola y'uko amakipe azaba ahagaze mu matsinda mu mikino itandukanye.

Volleyball

Muri Volleyball hazitabira amakipe 4 gusa, bahise batombola uko azahura, BPR izahura na BK n'aho Cogebank izahure na Ecobank izitsinze zihurire ku mukino wa nyuma.

Basketball

Atsinda A: Bank of Kigali (yatwaye igikombe), Cogebank, Access Bank na BPR

Itsinda B: Equity, Ecobank, I&M Bank na NCBA

Football

Itsinda A: Equity, Access Bank na BPR

Itsinda B: BK, Cogebank , I&M Bank, GT Bank

Tony Francis Ntore umuyobozi wa RBA
Natacha Haguma ukuriye iri rushanwa
Abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amabanki-mu-rwanda-agiye-kwesurana-mu-mikino-itandukanye-mu-irushanwa-rizatwara-arenga-miliyoni-30

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)