Amafoto – Ikipe y'igihugu U19 muri Handball yerekeje muri Croatie gukina imikino y'igikombe cy'Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu batarengeje imyaka 19 yashyikirijwe ibendera yitegura urugendo yaraye ikoze rwo kwerekeza muri Croatia, ahazabera imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi.

Iyi kipe y'igihugu y'u Rwanda yerekeje muri Croatie aho izakina imikino izatangira ku itariki ya 2 kugeza kuya 13 Kanama 2023.

Ikipe y'igihigu yabanje guhabwa ibendera n'muyobozi mukuru wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Ngarambe Rwego aho yabasabye guhagarira neza igihugu abifuriza intsinzi no gukomera ku ishema ry'u Rwanda aho bazaba bari hose.

Iyi kipe y'igihugu ikaba yabanje kwerekeza mu gihugu cya Espagne, aho izakorera Imyitozo y'iminsi 10, mbere yo kujya mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi 2023.

The post Amafoto â€" Ikipe y'igihugu U19 muri Handball yerekeje muri Croatie gukina imikino y'igikombe cy'Isi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-ikipe-yigihugu-u19-muri-handball-yerekeje-muri-croatie-gukina-imikino-yigikombe-cyisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-ikipe-yigihugu-u19-muri-handball-yerekeje-muri-croatie-gukina-imikino-yigikombe-cyisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)