Amakuru mashya ku bivugwa ko Titi Brown yafunguwe nyuma y'igihe afungiwe i Mageragere - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru mashya ku bivugwa ko Titi Brown yafunguwe nyuma y'igihe ari i Mageragere.

Amakuru ava mu nshuti no mu bo mu muryango wa Titi Brown, aranyomoza ibyavugwaga ko yafunguwe.

Ishimwe Thierry AKA Titi Brown amaze igihe afunzwe, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure, aho urubanza rwe rumaze gusubikwa inshuro nyinshi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nyakanga 2023, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yavugaga ko uyu mubyinnyi yafunguwe, ndetse ko atakiri mu igororero aho afungiye.

Gusa amakuru twamenye ni uko uyu mubyinnyi atafunguwe, nk'uko byemeza na bamwe mu bo mu muryango we ndetse n'inshuti ze.

Uyu musore aracyafunze ndetse akaba ategereje kuzaburana mu cyumweru gitaha tariki 20 Nyakanga 2023.



Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-ku-bivugwa-ko-titi-brown-yafunguwe-nyuma-yigihe-afungiwe-i-mageragere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)