Amashusho ya Joachiam Ojera arimo kurwanirwa n'abafana ba Rayon Sports buri umwe ashaka ku mukoraho yatumye abantu bacika ururondogoro [Video] - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho ya Joachiam Ojera arimo kurwanirwa n'abafana ba Rayon Sports buri umwe ashaka ku mukoraho yatumye abantu bacika ururondogoro

Ku munsi w'ejo hashize nibwo rutahizamu Joachiam Ojera yagaragaye bwa mbere mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo kuva iyi kipe yatangira kuyikora yitegura sezo 2023/2024.

Uyu mugande wakunzwe n'abatari bacye mu mikino micye yakinnye umwaka ushize mu ikipe ya Rayon Sports, yaje gutungurwa n'abafana benshi b'iyi kipe nyuma yo kumugaragariza ibyishimo bikomeye mu myitozo ye ya mbere n'umutoza Yamen Zelfani.

Amashusho y'uyu musore ubwo yageraga mu Nzove bamwe mu bafana b'iyi kipe bamusanganiye ari benshi Bose bashaka kumusuhuza bamuhobeye ubona ko ari umukinnyi bishimiye cyane kuba yongeye kugaruka hano mu Rwanda ndetse mu ikipe yabo.

Joachiam Ojera kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports byagizwemo uruhare n'abafana b'iyi kipe kubera ko hashize iminsi ubuyobozi bukusanya amafaranga binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga hatangwa agera kuri Milliyoni 25 avuya mu bakunzi gusa, ubona ko ari nayo mpamvu ituma bamwishimira cyane.



Source : https://yegob.rw/amashusho-ya-joachiam-ojera-arimo-kurwanirwa-nabafana-ba-rayon-sports-buri-umwe-ashaka-ku-mukoraho-yatumye-abantu-bacika-ururondogoro-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)