Amatora agiye gusozwa: Amatike ku bifuza kwit... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 19 Gicurasi 2023 nibwo hatangiye amatora mu buryo bw'ikoranabuhanga y'abakobwa wakita ko ari igisobanura cy'amashusho y'indirimbo akaba azashyirwaho akadomo kuwa 04 Nyakanga 2023.

Ibyiciro bihataniwe bikaba ari umunani birimo Best Dressed Video Vixen aho kugeza ubu Ange Dababy ari we ufite amajwi menshi, Best Inspirational Video Vixen kugera ubu Tony Boo ari we ufite amajwi menshi.

Hakaza kandi Best New Video Vixen icyiciro kiyobowe kugera ubu mu majwi na Kundwa Shaddy, Best Photogenic Video Vixen icyiciro kiyobowe mu majwi na Uwa Divine ni na we uyoboye muri Best Dancer Video Vixen.

Hari kandi Best Decade Vidoe Vixen icyiciro kugeza ubu kiyobowe na Cycy Beauty, Best Video Vixen kimwe mu byiciro bikomeye kiyobowe mu buryo bw'amajwi na Shema Sugar kimwe na Best Popular Video Vixen icyiciro kugera ubu kiyobowe na Tatiana.

Aya matora akaba akomeje kugera kuwa 04 Nyakanga 2023 ku isaha ya saa tanu z'ijoro mu gihe kandi kuwa 08 Nyakanga 2023 hazaba ibirori bizatangirwamo  ibi bihembo.

Bikaba bayaratumiwemo abahanzi batandukanye bakorana umunsi ku wundi n'aba bakobwa, abatunganya amashusho, abashoramari banyuranye.

Hagati aho ariko ku bakunzi b'umuziki n'imyidagaduro muri rusange ishingiye ku bwiza n'imideli bashyiriweho uburyo bwo kuzaza kwihera ijisho no kwishimana n'aba banyamideli.

Aho unyuze kuri noneho.com wagura itike yawe irimo iya 5000Frw, 10000Frw na 25000Frw ibi birori bizaririmbamo abahanzi batandukanye bagezweho, imyiyereko y'abanyamideli, umuziki uvanze neza no gutambuka ku itapi y'umutuku.

Kanda hano ubashe gutora

Kanda hano ubashe kugura itike yawe ntuzabure mu birori bya Video Vixen Awards 2023.Alyce AmikeKelly BooMccurbyKate NellyTatianaDiane LolyCyiza EstherKundwa ShaddyShema SugarUwa DjarillaBelyseKay CDidineUwa BiancaWinnie InanaUwase DinahUmukundwa ClemenceTony BooSwallaStina VehiSonia KajibangaUmulisa NellyNancy Carine DabijouTeta GShaddybooNadiaKevine UwaseTeta SandraCycy Beauty

Ibirori bya VIDEO VIXEN AWARDS 2023 bizabera kuri ONOMO Hotel kuwa 08 Nyakanaga 2023 kanda hano wigurire itike



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131333/amatora-agiye-gusozwa-amatike-ku-bifuza-kwitabira-ibirori-bya-video-vixen-awards-2023-yage-131333.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)