APR FC irateganya imikino 2 mpuzamahanga mbere yo kwesurana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Ingabo z'u Rwanda mu mupira w'amaguru, APR FC, irateganya imikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga mbere yo gucakirana na Rayon Sports muri Super Cup.

Iyi kipe ikomeje imyitozo yitegura umwaka w'imikino wa 2023-24 uzatangira tariki ya 12 Kanama 2023 ikina na Rayon Sports ku mukino w'igikombe kiruta ibindi 'Super Cup'.

APR FC yagarutse kuri gahunda yo gukoresha abakinnyi b'abanyamahanga nyuma y'imyaka 11 ikinisha abanyarwanda gusa.

Uzaba ari wo mwaka wa mbere igarutse ku banyamahanga, irimo gukora ibishoboka byose ngo yitegure cyane cyane imikino Nyafurika aho ifite umukino wa CAF Champions League tariki ya 18 Kanama 2023 na Gaadiika FC yo muri Somalia.

Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, APR FC yateguye imikino 2 mpuzamahanga mbere ya tariki ya 12 Kanama 2023 umunsi bazakinaho na Rayon Sports.

Iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu irateganya gukina imikino tariki ya 2 na 6 Kanama 2023, iyi mikino yose ikaba yabera mu Rwanda.

Bivugwa ko iyi kipe yifuza gukina na Horoya Athletic Club yo muri Guinea ndetse na Singida Fountain Gate yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere.

Nubwo nta tangazo irasohora, APR FC bivugwa ko tariki ya 2 Kanama 2023 ari izakina Horoya AC, uyu mukino ukabera kuri Kigali Pele Stadium.

Iyi kipe kandi iteganya gukina na Singida tariki ya 6 Kanama 2023 ariko bishobora kuzagorana kubera ko iyi kipe tariki ya 2 Kanama 2023 ifite umunsi izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino 2023-24, umunsi uzwi nka 'Singida Big Day'.

Iyi kipe kandi ifite umukino wa Ngao ya Jamii (Community Shileid Cup) na Simba SC tariki ya 10 Kanama 2023, bakaba bumva byagorana ko baza mu Rwanda bagakina na APR FC tariki ya 6 Kanama bafite undi tariki ya 10 Kanama.

APR FC irateganya imikino 2 mpuzamahanga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-irateganya-imikino-2-mpuzamahanga-mbere-yo-kwesurana-na-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)