APR FC nyuma yo gusinyisha abanyamahanga , yasinyishije n'umunyarwanda wa mbere - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije Ndikumana Danny, umusore w'umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Rukinzo FC mu gihugu cy'u Burundi, aba abaye Umunyarwanda wa mbere isinyishije muri iyi mpeshyi.
Ku ikubituro APR FC yatangaje ko yasinyishije umurundi Nshimirimana Ismael Pitchou wakiniraga KIYOVU Sports mu myaka ibiri itambutse.
APR FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko yasinyishije Umugande Taddeo Lwanga usanzwe ukina mu kibuga hagati. Lwanga w'imyaka 29 y'amavuko aje muri APR FC nyuma yo gukinira amakipe arimo Simba SC muri Tanzania na Arta/ Solar yo muri Djibouti.

APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje Ndikumana Danny wakiniraga Rukinzo FC y'i Burundi, nk'umukinnyi wayo mushya.



Source : https://yegob.rw/apr-fc-nyuma-yo-gusinyisha-abanyamahanga-yasinyishije-numunyarwanda-wa-mbere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)