Ibintu byahinduye isura mu ikipe y'ingabo z'igihugu, APR FC aho yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga nyuma y'imyaka 11.
Iyi kipe yari imaze imyaka 11 ikinisha abanyarwanda gusa nyuma yo kubona ko umusaruro bifuzaga atari wo babonye, bahisemo kongera kugarura abanyamahanga.
Muri iyo myaka 11, ibikombe by'imbere mu gihugu yarabitwaye ndetse iba ubukombe, gusa ku ruhando mpuzamahanga byaranze indege ntiyajyaga izima, yavagamo rugikubita.
Nyuma yo kubona ko ku ruhando Nyafurika byanze, yahisemo kugaruka kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga uhereye ku mwaka w'imikino wa 2023-24.
Ni ikipe yamaze gusinyisha abakinnyi 7 barimo na Ndikumana Danny uzajya ukina nk'umunyarwanda.
Abanyamahanga yaguze barimo umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazaville, abanya-Cameroun babiri Joseph Apam Assongue na Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme, umugande Taddeo Lwanga, umurundi Nshimirimana Ismaïl Pitchou ndetse n'umunya-Sudani, Sharif Shaiboub.
Tugiye kurebera hamwe abakinnyi 11 APR FC ishobora kuzajya ibanzamo ariko hagendewe ku marushanwa Nyafurika, ni mu gihe muri shampiyona abanyamahanga nibakomeza kuba 5, hari abazajya bicara.
Dore 11 APR FC ishobora kuzajya ibanzamo
Umunyezamu - Pavelh Ndzila
Ni uminyezamu w'imyaka 28 ukomoka muri Congo Brazaville akaba ari na we munyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu ya Congo Brazaville. APR FC yamusinyishije imyaka 2 akaba yakiniraga Etoile du Congo kuva 2013.
Omborenga Fitina
Omborenga Fitina uri muri APR FC kuva mu mpera za 2017, ni umwe mu bakinnyi bizeye umwanya wo kubanzamo muri iyi kipe, akina ku ruhande rw'iburyo yugarira. Ntabwo ashidikanywaho.
Niyomugabo Claude
Myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso wageze muri APR FC 2019, nubwo yagize ibyago agahura n'imvune mu mwaka ushize w'imikino, yari nimero ya mbere.
Nubwo afite Ishimwe Christian umusunika ariko iyo ari muzima ni we ubanzamo, akaba ahabwa amahirwe yo kuzakibanzamo cyane ko nta n'umunyamabanga waguzwe kuri uyu mwanya.
Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme
Ni myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi w'imyaka 28 ukomoka muri Cameroun.
Uyu mukinnyi akaba yarakiniye amakipe nka Al Hilal yo muri Sudani, Difaâ El Jadida muri Maroc, Coton Sports yo muri Ghana ni we byitezwe ko azaba yubakiyeho ubwugarizi bwa APR FC.
Niyigena Clement
Ni umukinnyi usanzwe muri APR FC, yari asanzwe akinana na Buregeya Prince, ni we uhabwa amahirwe yo kujya akinana na Banga mu mutima w'ubwugarizi.
Taddeo Lwanga
Ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati w'umugande ufite ubanararibonye, azwi cyane mu makipe y'iwabo nka Vipers, Simba muri Tanzania.
Uyu byitezwe ko ari we azaba ari nka rido y'ubwugarizi cyane cyane mu mikino Nyafurika.
Nshimirimana Ismaïl Pitchou
Uyu mukinnyi ni umurundi wakiniraga Kiyovu Sports mu myaka ibiri ishize, APR FC ikaba yarashimye uko yayitwayemo ihitamo kumusinyisha imyaka 2, akazajya afatanya na Lwanga mu kibuga hagati.
Joseph Apam Assongue
Ni rutahizamu w'imyaka 21 usatira anyuze ku mpande, akomoka muri Cameroun byitezwe ko azajya abanzamo.
Ndikumana Danny
Ni rutahizamu ukina anyuze ku ruhande na we, APR FC yamukuye muri Rukinzo FC yo ku Burundi akaba azajya akina nk'umunyarwanda kuko se ari umunyarwanda nk'uko na we abyivugira ndetse n'ibyangombwa bivugwa ko yamaze kubibona.
Sharif Shaiboub
Ni umunya-Sudani na we wamenyakanye cyane ubwo yari mu ikipe ya Simba SC. Uyu byitezwe ko ari we uzajya ukina inyuma ya rutahizamu amushakira imipira ngo atsinde.
Victor Mbaoma
Ni rutahizamu ukomoma muri Nigeria wakiniye amakipe nka Enyimba FC y'iwabo, MC Alger yo muri Algeria, akaba yarasinyiye APR FC avuye muri Qizilqum Zarafshon yo kuri Uzbekistan.
Ni we uzaba ari rutahizamu wa APR FC uyishakira ibitego muri shampiyona no mu mikino Nyafurika.
Source : http://isimbi.rw/siporo/apr-fc-y-abanyamahanga-11-ishobora-kuzajya-ibanzamo-amafoto