APR FC yaguze umukinnyi yisanga igomba kuzana na mugenzi we - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yaguze umukinnyi yisanga igomba kuzana na mugenzi we kubera ukuntu iyo bakinana ari bwo bakora ibintu bikomeye

Ikipe ya APR FC imaze iminsi irimo gusinyisha abakinnyi batandukanye b'abanyamahanga nyuma y'imyaka 12 bakinisha abana b'abanyarwanda.

Mu bakinnyi bose ikipe ya APR FC yasinyishije harimo Ndikumana Danny, Pavel Nzila, Nshimiyimana Ismael Pitchou, Victor Mbaoma, Apam Assongwe, Taddeo Lwanga ndetse yanongereye amasezerano uwitwa Mugisha Gilbert. Muri aba bakinnyi iyi kipe yasinyishije igiye kongeramo na Bigirimana Abedi.

Bigirimana Abedi urimo no kwifuzwa na Police FC, bigaragara ko iyo ari gukinana na Pitchou ubona ko bakora ibintu bikomeye. Amakuru YEGOB twamenye ni uko uyu musore ibiganiro bisa nk'ibyamaze kurangira hagati ye na APR FC.

Amakuru ahari avuga ko igisigaye gusa ari ugufata icyemezo kuri APR FC agahita atangazwa kumugaragaro kuko ibintu byose bamaze kubyumvikana. APR FC mu bakinnyi b'abanyamahanga isigaje bari hagati ya 2 na 3 kugirango ifunge ibyo kongera gusinyisha.

 



Source : https://yegob.rw/apr-fc-yaguze-umukinnyi-yisanga-igomba-kuzana-na-mugenzi-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)