APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari harishize igihe kingana n'imyaka 11 ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yarasezeye ku gukinisha abakinnyi b'Abanyamahanga, gusa mu kwitegura umwaka wa 2023-2024 hemejwe ko bazagaruka.

Ibi biheruka kwemezwa na LT Gen Mubaraka Muganga wari Chairman wayo, aho yemeje ko iyi kipe nitsindira guhagararira u Rwanda mu mu mikino mpuzamahanga bazagarura abanyamahanga.

Nyuma yaho APR FC itwariye Shampiyona ya 2022-2023 ikaba izakina imikino Nyafurika, yahise ishyira mu ngiro gusinyisha abanyamahanga ihereye ku murundi Nshimirimana Ismael Pitchou.

Ikipe y'ingabo z'igihugu ikaba yatangaje ko Nshimirimana Ismael uzwi ku izina rya Pitchou yasinye amasezerano y'imyaka 2 akinira ikipe yambara umukara n'umweru.

Pitchou aje muri APR FC nyuma yo gusoza amasezerano y'imyaka ibiri muri Kiyovu SC yagezemo mu mwaka w'imikino wa 2021-2022 avuye i Burundi.

Nk'uko byanditswe n'urubuga rwa AP FC, Pitchou ni umukinnyi witezweho kuza gukora ikinyuranyo, ku buryo usibye gufasha APR F.C kugera ku ntego zayo mu marushanwa mpuzamahanga, azanafasha abakinnyi b'Abanyarwanda kuzamura urwego rwabo.

APR FC yatwaye Shampiyona ikaba izakina imikino ya CAF Champions League, iritegura kongeramo abandi bakinnyi b'abanyamahanga aho bivugwa ko muri rusange izaba ifite abakinnyi 7 bakomoka hanze y'u Rwanda.

The post APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yasinyishije-umunyamahanga-wa-mbere-nshimirimana-ismael-pitchou-uturuka-i-burundi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yasinyishije-umunyamahanga-wa-mbere-nshimirimana-ismael-pitchou-uturuka-i-burundi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)