Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Binyuze mu kanwa k'umuvugizi wa Leta ya Kongo, Patrick Muyaya, ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buravuza induru ngo hari abayobozi basuye Kongo, basiga bayemereye gufatira u Rwanda ibihano, none ngo amaso yaheze mu kirere.

Abasesenguzi banyuranye, barimo n'Abanyekongo ubwabo, basetse amagambo ya Patrick Muyaya , bise' Gasuku', usubiramo amagambo ya shebuja Tshisekedi, atabanje kureba ingaruka zayo. Babinyujije ku rubuga rwa 'tweeter, bamwibukije ko ari uguhana wahera ku butegetsi bwabo, kuko ibyegeranyo Kinshasa itabona aho ihungira, bigaragaza ko Leta ya Kongo ikorana n'imitwe y'iterabwoba, harimo iyo ubutegetsi bwashinze, nka Pareco , Wazalendo,n'indi itabarika, bukayiha imyitozo n'ibikoresho, ndetse ubu itegeko rikaba ryarayihaye ububasha bwo kuba 'umutwe w'ingabo zunganira igisirikari cya Leta, FARDC, mu kurengera ubusugire bw'igihugu'.

Ibyo byegeranyo, birimo n'ibya Loni, byerekana mu buryo budasubirwaho, ko inyeshyamba z'umutwe wa FDLR, ugizwe ahanini n'abajenosideri basize bahekuye u Rwanda muw'1994, ubu zashyizwe muri FARDC. Amazina yabo nyakuri, inomero za gisirikari bahawe, umutwe w'ingabo babarizwamo, aho bakorera, n'ibindi bimenyetso bidashidikanywaho, byashyizwe ahagaragara. Ubu abarwanyi ba FDLR, baba abari muri FARDC, baba n'abakiri hirya no hino mu mashyamba ya Kongo, bose bararwana ku ruhande rwa Leta mu ntambara bahanganyemo na M23.
Ubutegetsi bukorana n'imitwe y'iterabwoba n'iy'abajenosideri, nibwo bukwiye gusabira abandi ibihano, cyangwa nibwo bukwiye guhanwa ku ikubitiro? Iyi ni ya politiki ngome, itagatifuza abicanyi ikabagira inzirakarengane, naho abicwa ikaba aribo ihindura abicanyi.

Bimwe mu bikomerezwa byagendereye Kongo, Patrick Muyaya avuga ko byasize byemeye ko bizafatira u Rwanda ibihano, twavuga nk'Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis na Perezida  Emmanuel Macron.

Binyuranye n'ibinyoma bya 'Gasuku' Muyaya, aba bose babwije ukuri abategetsi ba Kongo, ko Abanyekongo ubwabo bakwiriye gukemura ibibazo byabo babihereye mu mizi, abandi bakazaza babunganira.

Duhereye kuri Papa Francis, ubwo yasuraga Kongo kuva tariki 31 Mutarama kugeza kuya 02 Gashyantare 2023, mu magambo atanyuze ku ruhande yavuze ko ubutegetsi bukwiriye kureka 'politiki yivangura rishingiye ku moko, ruswa no kwiwizaho imitungo, ahubwo bukimakaza imiyoborere myiza, iha buri Munyekongo amahirwe yo kuba mu gihugu cyiza'.

Aya magambo ya Papa Francis yaje ashimangira aya Cardinal Fridolin Ambongo, nawe wakomeje gushinja ubutegetsi bwa Kongo kuba intandaro y'ibibazo byabaye akarande mu gihugu. Imvugo z'aba bayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika, yatumye umwuka mubi hagati y'iri dini n'ubutegetsi bwa Tshisekedi urushaho kuba mubi cyane, ubu impande zombi zikaba zirebana ay'ingwe.

Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, wagendereye Kongo mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka, we rwose yareruye, yiyama abategetsi b'icyo gihugu bashakisha abo begekaho umutwaro w'ibibazo bateje ubwabo. Yagize ati:'Mumbabarire kubabwiza ukuri. Kuva muw'1994, mwarananiwe gukemura ibibazo binyanye n'ubusugire bw'igihugu cyanyu. Haba mu rwego rwa gisirikari, urw'umutekano ndetse n'urw'imitegegere y'igihugu. Uko ni ukuri.Nimureke gushakira abandi banyabyaha hanze ya Kongo'.

Ubwo yari ayoboye intumwa z'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Amahoro , nazo zasuye Kongo muri Werurwe uyu mwaka, Ambasaderi Nicolas de Rivière, unahagarariye Ubufaransa muri ako kanama, yagize ati':' Ntimuzategereze ko Loni iza gukemura ibibazo byakaba bikemurwa n'Ubutegetsi bwa Kongo. Akanama ka Loni gashinzwe Amahiro ku Isi karahamagarira guverinoma ya Kongo kwita ku nshingano zayo'.

Muri aba bose n'abandi tutagarutseho, nta n'umwe wasuye Kongo ngo yemeze ko uRwanda ari rwo ntandaro y'ingorane zayo. Nta wari gushingira gusa ku bipapirano ubutegetsi bw'icyo gihugu bukinga mu maso y'Abaturage, ngo busobanure impamvu bwananiwe gukemura ibibazo bibugarije, birimo intambara ica ibintu mu burasirazuba bw'igihugu, ubukene bukabije, ruswa ivuza ubuhuha mu nzego zose, kuva ku mutegetsi wo hejuru y'abandi, kugeza ku muturage usanzwe.

Muri iki gihe muri Kongo bitegura amatora y'Umukuru w'Igihugu mu mpera z'uyu mwaka, byitezwe ko ibihuha n'ibinyoma bizakomeza gukwirakwizwa. Ibirego ku Rwanda ntibizahagarara, hagamijwe kwereka abaturage ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butageze ku nshingano, kuko bwakomwe mu nkokora 'n'ibitero by'uRwanda', ko ariko bugikenewe ngo buhangane n'uwo'mwanzi usahura umutungo kamere wa Kongo'!

Icyiza ariko, uko igihe gishira ibi binyoma biragenda bita agaciro, kuko ukuri kurushaho kwiyereka buri wese ubishaka. Ibyegeranyo by'abiyita'impuguke', nabyo byatangiye kugaragara nka munyangire, ikinamico cyangwa kurangiza umuhango.
Ariko se ubundi uwo mutungo Abanyekongo ngo bafite kuva isi yaremwa, nyamara umubare munini ukaba ari uw'abatindi nyakujya, harya koko ibyo nabyo bikwiye kubazwa uRwanda? Ubutegetsi bushonjesha abaturage se kandi igihugu gikungahaye, sibwo ahubwo bukwiye guhanwa by'intangarugero?

Abanyekongo nimuhumuke! Igihe kirageze ngo mwiyame ababayoboza ibigambo n'ibinyoma bitagira epfo na ruguru. Nimuhitemo abazi neza ingorane zanyu, bazazishakira umuti urambye, aho gutora abateranya n'abaturanyi, bakuzuza gusa ibifu byabo, mwe mwicira isazi mu jisho.

The post Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ari-u-rwanda-ari-na-kongo-ninde-ukwiye-guhanirwa-ibibazo-kongo-ubwayo-yikururiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ari-u-rwanda-ari-na-kongo-ninde-ukwiye-guhanirwa-ibibazo-kongo-ubwayo-yikururiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)