Babwiye abari aho hafi bazi koga ngo bajyemo bamurohorore baranga: Umusore wapfuye arohamye mu Kivu akabura uwumutabara mu bari aho hamenyekanye impamvu yabiteye  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babwiye abari aho hafi bazi koga ngo bajyemo bamurohorore baranga: Umusore wapfuye arohamye mu Kivu akabura uwumutabara mu bari aho hamenyekanye impamvu yabiteye

Mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi habonetse umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 22 y'amavuko, wapfiriyemo nyuma y'uko arohamye babireba.

Uyu murambo wabonetse mu Mudugudu wa Akabeza, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera mu gitondo cyo ku wa 7 Nyakanga 2023.

Bivugwa ko Tariki 4 Nyakanga saa Yine za mu gitondo ni bwo Mizero yajyanye na bagenzi be koga agezeyo ahita arohama. Abo bari bajyanye koga batabaje abasanzwe bamenyereye kongera mu Kivu bavuga ko aho yazimiriye batajyamo kumutabara kuko amazi yaho yijimye ko hagize uwujyamo na we ashobora kuburira mo bityo na we agapfa.

Abaturage babonye umurambo we bihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, banabimenyesha Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.



Source : https://yegob.rw/babwiye-abari-aho-hafi-bazi-koga-ngo-bajyemo-bamurohorore-baranga-umusore-wapfuye-arohamye-mu-kivu-akabura-uwumutabara-mu-bari-aho-hamenyekanye-impamvu-yabiteye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)