Bahavu yagarutse i Kigali avuga ku masomo ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore yari mu bantu barenga 15 boherejwe na Leta y'u Rwanda kwihugura mu bijyanye na Sinema muri iki gihugu cya Korea y'Epfo, kiri mu bihugu biteye imbere cyane mu bijyanye no gutegura no gutunganya filime.

Iri tsinda ry'Abanyarwanda ryageze ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa saba z'amanywa zo kuri iki Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023, bakirwa n'abo mu miryango y'abo n'abandi.

Bahavu yabwiye InyaRwanda ko rwari urugendo rutoroshye ariko kandi bungukiyemo byinshi birimo gukora ubushabitsi muri Sinema, kubyaza umusaruro ibyo bafite no kugerageza kugeza ibikorwa byabo ku rwego Mpuzamahanga.

Aya mahugurwa bakoreye muri Korea y'Epfo bayakoze binyuze mu bufatanye bwa Leta y'u Rwanda na KOICA.

Bahavu yavuze ko baganirijwe ku kuntu Korea y'Epfo yatangiye urugendo rwa filime iherereye kuri filime za 'Drama' kugeza ubwo batunganyije filime nka 'Squid Game' yabiciye bigacika ku Isi.

Ati "Ni filime irenze nabo ubwabo bavuga ngo uyu 'Director' wayikoze yakoze ikintu kidasanzwe."

Iri tsinda ryari rivuye mu Rwanda ryatembereye mu Mijyi irimo Busan, ni umujyi uzwi cyane ufatwa nk'igicumbi cya Sinema, ndetse imyubakire y'aho yisanisha na Sinema.

Uyu mujyi wakiniwemo filime zirimo nka Black Panther, Mission Impossible n'izindi. Kuri Bahavu gusa uyu mujyi 'ni nko gusura Sinema'. Ati "Kuko uba wayinjiyemo."

Bahavu uzwi muri filime zirimo 'Impanga', avuga ko mu byo babwiwe ari uko Sinema ya Korea y'Epfo iteye imbere mu myaka mike ishize, nyuma y'urugendo rwabanjirijwe n'aho umuntu ku giti cye yakoraga filime kugeza ubwo Leta ishoyemo imari. Â 

Avuga ko kimwe mu bintu byafashije iki gihugu gutera imbere harimo kuba bafite amazu menshi yerekana Sinema bigatuma uwakoze filime abona amafaranga menshi binyuze mu baturage bishyuraga kugirango bazirebe.

Ati "Nyuma baje gushyigikirwa na Leta, igihugu gishyiramo amafaranga, hari inkunga babagenera."

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko aya mahugurwa bavuyemo agiye kumufasha mu gushyira umuhate mu byo akora. Ati "Ni ukwishakamo ibisubizo. Byanyeretse ko ngomba kwishikamo ibisubizo nkazagera ku bintu byiza."

Filime zo muri Korea y'Epfo muri iki gihe ziganje cyane ku isoko, ahanini bitewe n'ibitekerezo bizikubiyemo bijyanishijwe n'ikoranabuhanga rigezweho.

Hejuru yo kuba bakora filime zirangira ndetse na filime z'uruhererakane, Korea y'Epfo irakora ibishoboka byose bituma muri iki gihe iba igicumbi cya Sinema ku Isi.

Filime yitwa 'Parasite' iherutse guca agahigo, iba filime ya mbere itari mu rurimi rw'icyongereza yegukanye igikombe mu bihembo Academy Award. Byatumye abashoramari n'abandi batunganya filime batangira guhanga amaso iri soko.

Sinema yo muri iki gihugu iri kugira ijambo rikomeye ku Isi binanyuze mu nkunga ziva mu bigo bikomeye ku Isi nka Samsung, Daewoo, Hyundai n'ibindi.

Mu 2022, Netflix yatangaje ko izashora imari ya Miliyoni $500 mu rwego rwo kwagura Sinema yo muri Korea y'Epfo.

Urwego rwa Sinema rwo muri iki gihugu rwongeye gushimangira ibigwi binyuze muri filime 'Squid Game' yabiciye bigacika ku Isi kugeza kuri Netflix.

Iyi filime yatangiye gutambuka kuri Netflix muri ku wa 17 Nzeri 2021. Ikubiyemo inkuru y'umugabo w'umushoferi witwa Seong Gi-hun uba waratandukanye n'umugore we, ajya gukina imikino y'abana kugirango abone amafaranga menshi nk'igihembo, azifashisha mu kwishyura umwenda aba amaranye igihe.

Iyi filime 'Squid Game' yanditswe na Hwang Dong-hyuk guhera mu 2008. Yayanditse igihe kinini, kuko yafashe ikiruhuko, bitewe n'uko yari yagurishije Laptop ye, kandi studio nyinshi zagiye zimwangira kuyitunganya.Bahavu Usanase Jannet yagarutse i Kigali nyuma y'ibyumweru bibiri abarizwa muri Korea y'Epfo


Ku kibuga cy'indege, Bahavu yakiriwe n'umugabo we Fleury Ndayirukiye 

Umukinnyi wa filime uzwi nka 'Miki' muri filime 'Impanga' [Uri ibumoso] yakiriye Bahavu bahurira muri filime 'Impanga'


Bahavu yavuze ko hari byinshi bungukiye mu rugendo bakoreye muri Korea y'Epfo, kuko baganirijwe ku iterambere rya Sinema muri iki gihugu 

Ndayirukiye Fleury, umugabo wa Bahavu bafatanya mu rugendo rwo gutegura no gutunganya filime

Bahavu ubwo yaganiraga n'Umunyamakuru Jules William washinze umuyoboro wa Youtube yise Chitta Magic 

Ahmed usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa Federasiyo ya Filime mu Rwanda [Uri uburyo] ndetse na James [Uri ibumoso] wakinnye muri filime City Maid ni bamwe mu bitabiriye amasomo muri Korea y'Epfo

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAHAVU

">

Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Bahavu yazaga i Kigali

AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131340/bahavu-yagarutse-i-kigali-avuga-ku-masomo-ya-sinema-bigiye-muri-korea-yepfo-amafoto-131340.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)