'Bamwe bibabaho bakagira ngo ni bimwe bisanzwe' Dore zimwe mu ndwara karundura zituma umuntu yayura buri kanya gusa bigora bamwe kubimenya kuko baba bumva kwayura ari ibintu bisanzwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Bamwe bibabaho bakagira ngo ni bimwe bisanzwe' Dore zimwe mu ndwara karundura zituma umuntu yayura buri kanya gusa bigora bamwe kubimenya kuko baba bumva kwayura ari ibintu bisanzwe

Ubundi mu buzima busanzwe kwayura nta kibazo biteye nta n'ingaruka mbi bigira ku buzima bwa muntu gusa na none bishobora kuba kimwe mu bimenyetso biranga indwara zimwe na zimwe zibasira umubiri.

Mu busanzwe bizwi ko umuntu yayura mu gihe ashonje igihe ananiwe cg igihe afite irungu, gusa hari uwayura adafite ikintu na Kimwe mu byo tuvuze hejuru.

Izi ni zimwe mu ndwara umuntu arwara zikamukururira kwayura buri kanya.

Indwara y'agahinda gakabije iyo imaze kuba karande ku muntu,agahora ahangayitse,asuherewe,igeraho ikamutera kwayura bya buri kanya bigahinduka nk'indwara nabyo.

Kwayura bihinduka nk'indwara iyo umubiri wagize ikibazo cy'uko amaraso atari kugera ku mutima neza,umutima uri gutera cyane,cyangwa waramaze kurwara bityo umuntu akiruhutsa kenshi,akananirwa,ndetse akayura kenshi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko n'umwana uri munda yayura,ndetse kwayura bavuga ko ari byiza ku buzima bwa muntu,nyamara iyo bikabije akenshi biba bitewe n'ibindi bibazo umuntu afite atazi

Gusa na none kwayura ni byiza ku mubiri wa muntu cyane ko byibura umuntu aba agomba kwayura inshuro 20 ku munsi.



Source : https://yegob.rw/bamwe-bibabaho-bakagira-ngo-ni-bimwe-bisanzwe-dore-zimwe-mu-ndwara-karundura-zituma-umuntu-yayura-buri-kanya-gusa-bigora-bamwe-kubimenya-kuko-baba-bumva-kwayura-ari-ibintu-bisanzwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)