Barajyahe ko yaje: Umuraperikazi Oda Paccy umaze igihe kinini adasohora indirimbo yatanze ubutumwa bukanganye ku bandi bahanzi -AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperikazi Oda Paccy yabwiye bagenzi be ko igihe kigeze kugira ngo atange ibyo batabashije guha abakunzi b'umuziki mu gihe yari yarabahaye umwanya wo kwisanzura mu kibuga.

Bamwe mu bakunzi be bamwandikiye bamubwira ko bari bakumbuye ibihangano bye, abandi bamubaza impamvu yaretse 'abana bakigira abakuru mu kibuga cy'umuziki'.

Undi mufana yamwibukije ko kuva cyera bamuzi ku izina rya 'Miss President', izina yakunze gukoresha cyane mu ndirimbo ze. Abandi bamuha ikaze.

Oda Paccy yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko hari hashize iminsi myinshi atagaragara mu muziki, ariko ko ari mu nzira yo gutanga ibyishimo ku bafana n'abakunzi b'umuziki we.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yatanze amahirwe ku bahanzi bagenzi be wo kwisanzura mu kibuga, bityo ko niba hari utarayakoresheje neza yarahombye.

Yavuze ati 'Hashize iminsi myinshi, natanze umwanya uhagije wo kwisanzura, natanze amahirwe kuri benshi niba utarayakoresheje warahombye. Ndi munzira nje kubaha ibyo mutabahaye.'



Source : https://yegob.rw/barajyahe-ko-yaje-umuraperikazi-oda-paccy-umuze-igihe-kinini-adasohora-indirimbo-yatanze-ubutumwa-bukanganye-kubandi-bahanzi-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)