"Barakubeshye we" Umunyamakuru Anita Pendo yendaga gucamo kabiri umuhanzi Bahati waje mu Rwanda ni uko agatangira kunenga ubwiza bw'abakobwa ba Kigali abagereranya n'umugore we - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Anita Pendo yendaga gucamo kabiri umuhanzi Bahati waje mu Rwanda akazeguruka Kigali yose maze akaburamo umukobwa urusha ubwiza umugore we wo muri Kenya.

Umuhanzi Bahati wo muri Kenya umaze imnsi arikubarizwa mu Rwanda, aho yaje kumenyekanisha indirimbo yise 'Diana' yaririmbiye umugore we afatanyije n'umuhanzi Bruce Melodie.

Bahati uri mubakunzwe muri Kenya, yahamijeko yasengurutse umujyi wa Kigali, akabura umukobwa urusha ubwiza umugore we uzwi ku mazina ya Bahati Marua.

Uyu muhanzi yagize ati 'Natembereye uru Rwanda rwose sindabona umukobwa mwiza nk'umugore wanjye 🙈🙈🙈babandi muvuga barihe🤷😂😂😂 @Diana_Marua '

Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije kuri instagram abantu benshi bamubwiye ko abeshya, Umunyamakuru Anita Pendo ari mubatanze igitekerezo aho yagize ati 'Barakubeshye we🤣🤣🤣🤣🤣🤣'



Source : https://yegob.rw/barakubeshye-we-umunyamakuru-anita-pendo-yendaga-gucamo-kabiri-umuhanzi-bahati-waje-mu-rwanda-ni-uko-agatangira-kunenga-ubwiza-bwabakobwa-ba-kigali-abagereranya-numugore-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)