Barambiwe kugenda bahekeranye mu tumodoka twa macye: Ikipe ya Rayon Sports yanze ku baho nta Bus itunze ubu igiye kumanura iyigikoko mumurwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yanze ku baho nta Bus itunze ubu igiye kumanura iyigikoko mumurwa

Hashize igihe kingana n'imyaka ibiri Rayon Sports yambuwe Bus na Company ya Akagera motors nyuma yo gusinyana amasezerano bikabananira kuyubahiriza.

Gusa kuri iyi nshuro hari amakuru avuga ko Rayon sports igiye gutumiza indi Bus karundura ishobora kuzaza mbere y'uko umwaka w'imikino 2022-2023 utangira.

Amakuru ahari kandi ashimangira ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana n'Umushoramari w'umunya Kenya ugomba kubagurisha iyi modoka izajya itwara abakinnyi ndetse bazayishyura mu byiciro, mu gihe kingana n'imyaka 5.

Rayon Sports igiye kwakira iyi modoka mu gihe hari n'indi yari yaraguze na Akagera Motors ariko inanirwa kuyishyura karayisubiza.



Source : https://yegob.rw/barambiwe-kugenda-bahekeranye-mu-tumodoka-twa-macye-ikipe-ya-rayon-sports-yanze-ku-baho-nta-bus-itunze-ubu-igiye-kumanura-iyigikoko-mumurwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)