Benshi ntago bari bazi ko ubaho: Umunsi mukuru w'abashumba ubayeho ku nshuro ya 19 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu benshi ntago bari baziko uyu munsi harikwizihizwa umunsi mukuru w'abashumba ubayeho ku nshuro ya cumi n'icyenda mu mateka yabo.

Buri mwaka hizihizwa umunsi mukuru w'abashumba ndetse no guha agaciro buri mushumba wese ku bikorwa by'indashyikirwa bakora.

Uyu munsi uba buri wa Gatandatu wa kane w'ukwezi kwa karindwi aho umaze imyaka 19 wizihizwa ukaba warakomotse mu gihugu cya Mexico.

Uyu muco wo kwizihiza no guha agaciro abashumba, waje gukwirakwira muri Leta zunze ubumwe za America nyuma y'uko uyu muco wari uvuye muri Mexico.

Abashumba bakunze kugaragazwa ni myambaro yabo, imvugo, ndetse n'ukuntu baba basa ndetse bagahora bita ku mukumbi baba baragiye ku buryo umukumbi utere imbere.

Kuri uyu munsi mu bihugu byinshi cyane cyane America na Mexico bakusanya amafaranga yo gufasha abashumba bakabagurira imwe mu myambaro ibaranga, ibyo kurya ndetse bakabageneraishimwe.

None ku wa 22 Nyakanga 2023, muri Leta Zunze Ubumwe za America ni umunsi w'ikiruhuko kugira ngo abashumba bakomoka mu Burengerazuba bahabwe icyubahiro ku bwo akazi bakora kavunanye.



Source : https://yegob.rw/benshi-ntago-bari-bazi-ko-ubaho-umunsi-mukuru-wabashumba-ubayeho-ku-nshuro-ya-19/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)