Bigirimana Abedi yamaze gusinyira ikipe ikomeye hano mu Rwanda nyuma yo gushakwa na Rayon Sports bikitambikwa na Kiyovu Sports - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bigirimana Abedi yamaze gusinyira ikipe ikomeye hano mu Rwanda nyuma yo gushakwa na Rayon Sports bikitambikwa na Kiyovu Sports

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy'u Burundi Bigirimana Abedi yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports bidasubirwaho.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane ari bwo ibintu bya Bigirimana Abedi na Rayon Sports biraza kurangira ariko amakuru ahari ni uko uyu mukinnyi yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports ndetse arerekanwa vuba.

Mu masaha y'ikigoroba cy'uyu munsi nibwo hagiye ahagaragara Bigirimana Abedi ari kumwe na Perezida wa Kiyovu Sports Association Ndirimana Francois Regis uzwi nka General benshi bibaza niba yamaze gusinyira iyi kipe ariko ntabwo ari ko byari biri.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira akadomo ku kugura Bigirimana Abedi ndetse biranavugwa ko ashobora gutangira imyitozo vuba kuko yamaze kuva i Burundi kugeza ubu ari mu Rwanda.

 

 



Source : https://yegob.rw/bigirimana-abedi-yamaze-gusinyira-ikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-nyuma-yo-gushakwa-na-rayon-sports-bikitambikwa-na-kiyovu-sports/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)