Bikemeze nka filime! Ubushinjacyaha bwasobanuye uko hacuzwe umugambi wo kwica Akeza wasubiyemo indirimbo ya Meddy.
Ubushinjacyaha bwagaragaje uko Mukanzabarushimana Marie Chantal yacuze akanashyira mu bikorwa umugambi wo kwica Akeza Rutiyomba Elsie yari abereye mukase, wasanzwe mu kidomoro cy'amazi.
Urubanza rwa Mukanzabarushimana ukurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza wapfuye ku wa 14 Mutarama 2022, rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma y'igihe kitari gito rusubikwa.
Iburanisha ryatangiye saa tanu zo kuri uyu wa 7 Nyakanga 2023, ubwo umucamanza yabazaga uwunganira Mukanzabarushimana Marie Chantal niba barabonye umwanya wo gusoma inyandiko zo mu bugenzacyaha bari basabiye umwanya.
Perezida w'Inteko iburanisha yabajije Mukanzabarushimana niba aburana yemera icyaha cyangwa agihakana nawe ati 'Icyaha cy'ubwicanyi ndegwa ntabwo nkemera.'
Umushinjacyaha yagaragaje ko Mukanzabarushimana akurikiranyweho icyaha cy'ubwicanyi cyakorewe Akeza Rutiyomba Elsie wari ufite imyaka itanu, aho cyabereye i Kanombe muri Kicukiro.
Bwasobanuye ko tariki ya 14 Mutarama 2022 ari bwo uwo mwana yapfiriye mu kidomoro cy'amazi cya litiro 200.
Nyuma y'uru rupfu, hatangijwe iperereza ngo hamenyekane neza uburyo yapfuyemo, rigaragaza ko atarohamye muri icyo kidomoro ahubwo ko yatawemo ku bw'inabi.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uwo mwana yari amaze iminsi itatu gusa agiye gutura muri urwo rugo, ngo azabashe kwiga neza kuko nyina umubyara atabanaga na se Rutiyomba Florien.
yazihakanye avuga ko ari ubuhamya butavuga ukuri bw'abantu baba bashaka gusanisha umuntu n'ibyago, no kumugerekaho ibyo atakoze.
Yavuze ko ibyo aregwa ari ibintu byo kubeshya kuko mbere y'uko uwo mwana apfa nta mugambi wo kumugirira nabi yagize.
Ati 'Ikiriho ni uko umwana yishwe n'amazi kandi koko birababaje, ariko mu by'ukuri nta gikorwa cyigize icyaha muri dosiye yanjye kuko ibivugwa byose ari amagambo gusa.'
Umwunganira mu mategeko yagaragaje ko raporo yakozwe ishimangira ko umwana yishwe no kuba yararohamye mu mazi, aho kwicwa nk'uko Ubushinjacyaha bubivuga.