Birababaje! Kayonza abantu 4 bagwiriwe n'urusenngero rwa ADEPR - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Gahini humvikanye inkuru ibabaje y'urusengero rw'Itorero ADEPR rwagwiriye abantu 4, umwe yitaba Imana, abandi batatu barakomereka barimo n'uwakomeretse bikomeye.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Rubariro mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini.

Abo rwagwiriye bari abafundi babiri n'abayede babiri bari bari mu bahawe ikiraka cyo kurusambura kugira ngo rusenywe hubakwe urushya ngo kuko urwo rwari ruhari rwari rwubakishije ibiti runashaje ku buryo rwari ruteye inkeke.

Abakomeretse ndetse n'umurambo wa nyakwigendera bajyanywe ku Bitaro bya Gahini, babiri bakaba bakomeretse byoroheje mu gihe undi yakomeretse cyane.



Source : https://yegob.rw/birababaje-kayonza-abantu-4-bagwiriwe-nurusenngero-rwa-adepr/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)