Birabe ibyuya! Biravugwa ko Abantu 30 bari bagiye kuyagira mushiki wa Ntezimana Donath wapfiriye mu mpanuka yahitanye na Pastor Theogene Niyonshuti bari mu bitaro nyuma yo kunywa ubushera bivugwa ko bwahumanijwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko abantu bagera kuri 30 bari bagiye kuyagira mushiki wa Ntezimana Donath wapfiriye mu mpanuka yahitanye na Pastor Theogene Niyonshuti, bari mu bitaro.

Aya makuru yamenyekanye ku munsi w'ejo hashize aho abashyitsi basenganaga na Mushiki wa Donath uherutse kwitaba Imana, bahumanijwe.

Ibi byemejwe na Ange Kelly mukuru wa Assia umugore wa Pastor Theogene Niyonshuti mu kiganiro yagiranye na Juli TV ikorera ku muyoboro wa YouTube.

Kelly yagize ati: 'Ubu abashyitsi bose bari mu bitaro mu karere ka Gicumbi aho bita Kivuye, bari kwitabwaho n'abaganga kugira ngo turebe ko ntawubura ubuzima gusa twizeye ko bari bumere neza. Bari baje kuyagira umuryango wa Donath aho bamaze kunywa umusururu babakirije bagahita barambara hasi.'

Uyu mudamu yakomeje avuga ko bamwe bari koroherwa gusa uwakoze ibyo ntabwo yari yamenyekana.



Source : https://yegob.rw/birabe-ibyuya-biravugwa-ko-abantu-30-bari-bagiye-kuyagira-mushiki-wa-ntezimana-donath-wapfiriye-mu-mpanuka-yahitanye-na-pastor-theogene-niyonshuti-bari-mu-bitaro-nyuma-yo-kunywa-ubushera-bivugwa-ko-b/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)