Bishop Gafaranga avuze ku by'ubukwe bwe na An... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bishop Gafaranga yakoze ubukwe na Annette Murava ku itariki 11 Gashyantare 2023 bugarukwaho cyane. Agaruka ku bamushinje kugura ababyeyi, Bishop Gafaranga yagize ati 'Jyewe nta masenge ngira, nta mama ngira;

Nta papa ngira, nta murumuna wanjye ngira, mukuru wanjye wa ngombwa yari ahari. Umubyeyi wampagarariye yari Aline Gahongayire arazwi kandi sinari kuzura uwapfuye ngo aze ampagararire'.

Ubukwe bwe ,yari inkuru uwayivugaga wese yakiranwaga yombi bitewe nuko nta muntu waeri  wari uhari wo kubara iyi nkuru. Ni ubukwe bwavuzweho kubera  mu ibanga rikomeye  mu Karere ka Bugesera, muri Hoteli iri i Nyamata.

Bishop Gafaranga yasobanuye uko imyiteguro y'ubukwe kugeza butashywe n'uburyo yarwanye intambara zitandukanye.

Bishop Gafaranga uri mu bashishikarije abantu kuyoboka Tom Transfers yagurishaga imodoka. Kuri ubu iyi sosiyete ifite ibirego mu bushinjacyaha by'abasaga 100. Nyiri iyi sosiyete witwa Munyaneza bivugwa ko yatorotse ubutabera.

Bishop Gafaranga yavuze ko yari  imodoka zirenga 2 muri Tom Transfers imwe yari imwanditseho indi itamwanditseho yayambuwe mu mukwabo wabaye wo kwambura imodoka abo zitanditseho. Bishop Gafaranga avuga ko ibi biri mu byatumye amara amezi atanu atagaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: 'Kugira igikomere nk'icyo, nahombye miliyoni zisaga 100, abo najyanye muri Tom Transfers, nitabye inshuro imwe kubera Munyaneza. Nabahaye amasezerano mbereka igihombo natewe na Munyaneza. Ngaho nimurebe niba ikiza kije kigatwara abana b'abantu nanjye abanjye bagiye sinkwiriye kubibaza.Igihombo kibi ni uguhomba ibitekerezo no guhomba Kristu'.

Bivugwa ko Munyaneza wari nyiri Tom Transfers yahombeje abashoyemo imodoka benshi barimo na Murindahabi Irene, Aline Gahongayire n'abandi bafite amazina  akomeye  mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Bishop Gafaranga yaminurije muri Tom Transfers

Bishop Gafaranga avuga ko amashuri yose atigishijwe na Se yayaminurije mu kigo cya Tom Transfers. Ati:'Ifaranga ryaranyigishije. Nize uburyo ifaranga rizana n'abantu. Amasomo nize uyanyatse cash nakongera nkiga. Nabonye ko atari ngombwa gushora miliyoni imwe atunze mu bucuruzi kuko mama wawe arwaye ntiwabona uko umuvuza'.

Gafaranga yemeje ko yakoze ubukwe na Annette Murava ku itariki 11 Gashyantare mu 2023. Ni amezi atanu ashize Gafaranga ari mu buryohe na Murava.

Gafaranga yemeje ko yari afite umugore babyaranye abana batatu bakaza gutandukana (divorce), kandi ko  ibyo yakoze byose yari yizeye ko ibyabaye yari abyiteguye.

Ati:'Hari uko niyumvaga kandi niko byagenze. Ikintu nigiyemo ni uko mu Rwanda hari abantu benshi bababaye. Sindenganya  abavuze kuko uzasanga Bibiliya abantu bazisoma zicuritse. Uwavuze buri kintu cyose yavuze nta kintu gishya cyambayeho ku buryo wanareba ibitabo by'abahanga usangamo abagabo bakomeye banyuze mu bihe nk'ibyo nanyuzemo'.

Gafaranga atanga urugero rwo muri Bibiliya ko nta muntu wakomeye ataravuzwe. Anahishura ko Imana ariyo itegura inzira z'umuntu kuko yaba ababyeyi ntacyo bahindura ku byo anyuramo byose. Ati:'Gafaranga ntabwo wamukunze rwa rukundo rwa Kritso, hari ibyo ushaka ko Gafaranga akora kandi ntibyakunda'.

Gafaranga asobanura ko gushaka ari ibyago no kubyarira iwanyu ni ibyago. Ariko rero ntabwo ko  abantu badakwiye kumutera amabuye  ahubwo bakwiye kumuhumuriza. 

Ati:'Kuki ubukire bwa so butakurokora? Niba utashyingira uwatandukanye n'uwo bashakanye uba uri kwibeshya'. Yongeraho ko nta muntu uvuka ari divorce. Ahubwo umuntu avuka nk'impinja zose. Ati:'Ubu tuvugana hari igisambo cyavutse. Uwo mubyeyi se ateruye igisambo''.

Gafaranga ntabwo arya indimi ku ngingo zo kunezeza abantu. Ati 'Jyewe ntabwo mbereyeho abantu ntawe nsabwa kunezeza. Iki kinyejana tubayemo ni imitego gusa. Rero usibiza ubwenge ku gihe ukareba niba ibyo bakuvugaho ari byo'.

Gafaranga asezerana yari imbere y'umurongo w'abashumba. Yemera ko yasezeranye na Annette Murava. Ntabwo Gafaranga rero yemera ko abantu basezeranye batandukanywa n'urupfu. Ati:'Ababyemeranyijwe kubana nibo batandukanywa n'urupfu. Ababyanze batandukanywa n'iki?' niba mu rusengero basezeranya kuki badasengera abantu ngo ntibatandukane''. 

Akomeza avuga ko kubana n'umuntu ari umushinga nk'indi yose,mu rwenya rwinshi ati:'Nkurikije uko abantu bamfata bumvaga nashaka ikiraya'.

Bishop Gafaranga rero asanga abantu batakabaye bihambira ku mateka ye kuko Dawidi wo muri Bibiliya yaranzwe n'amateka mabi. Ntabwo yiyumvisha ko ahahise he hakabaye hagereranywa n'aha none. Ati:'Ubuzima mbayemo ni ugushaka ibyiza. Nta wanga ibyiza ni uko tubibura. Kuvuga ngo na Murava byanze ntabwo mbyifuza'.

Abajijwe niba aramutse agiranye ibibazo na Annetter Murava bahita batandukana

Kuri iyi ngingo Gafaranga asubiza ko nta kintu yavuga ku bijyanye no kuba yatandukana na Annette Murava. Ntabwo ahishura neza ko habaho gatanya kuko yifuza ko babirenga. 

Ati:'Hari abubatse etage nyinshi ziruzura birakunda. Wowe undebera mu bukode tugukorere inama? Tugutuke nibwo tuba tuguteye inkunga? Byaranze ariko washoboye kubana na madamu wawe. Gafaranga hari ibyamamunaniye kuko si Imana. Imana ireba ibyo nshoboye'.

Gafaranga anagaruka ku kuba yarashatse umugore wa kabiri adakwiriye guterwa amabuye.

Umugore wa mbere babyaranye yamuhaye amafaranga ya ceceka ikibazo cyawe?

Byaravuzwe ko umugore wa Gafaranga wa mbere yahawe amafaranga ngo aceceke ntazagane itangazamakuru ngo avuge ibyo gutandukana kwe na Gafaranga. Habiyaremye Zacharie (Gafaranga) aganira na Murindahabi  Irene yagarutse ku ngingo nyinshi ariko akanyuzamo agaca ku ruhande kuko aho kurasa ku ntego yakoreshaga Bibiliya uwushoboye akikuriramo ibisubizo.

Ubukwe bwe ntabwo bwatunguranye ati:'Umuhango wose ukorerwa umukobwa n'umusore byose byarabaye. Yaba gufata irembo,kwambika impeta, gusaba no gukwa byose byarabaye'.

Ku ngingo yo kudasohora amafoto avuga ko yahisemo kuyabika kubera impamvu ze. Bishop Gafaranga byavuzwe ko yakoze ubukwe hashize amezi abiri asabye gatanya. Aha ho yahuje amategeko n'ibyavuzwe. 

Ati:'Mwiza gukinira ku bantu inyungu uzayibona. Kuba wasaba gatanya bitwara igihe. Ubanza gushwana, ukazanamo ababyeyi, divorce ntabwo iba mu ibanga. Kunga bitwara amezi 8. Ku muntu uzavuga ngo Gafaranga yabonye divorce mu mezi abiri keretse mfite Leta yanjye. Iyo abantu babyemera divorce ishobora gutwara imyaka ibiri'.

Bishop Gafaranga ashimira abantu bose bamuvuzeho badafite amakuru ko bamuhaye amahirwe yo gusigarana ukuri kwa nyako. Kuba yaravuzweho gutera inda Annette Murava nabyo yabihakanye.

Gafaranga atanga impanuro ko ubu buzima turimo ari ugufashanya kugirango buke ati''Uwagusiga ugapfa ni Kristu''.

Bishop Gafaranga yaba yarangije ahazaza ha Annette Murava?

Annette Murava yari umuhanzi utanga icyizere mu ndirimbo zo kuramya no guhimba Imana. Indirimbo ze zari zikunzwe. Ariko rero abatazi Imana bya nyabyo bafashe iya mbere bacira akarurutega Bishop Gafaranga bamwambika umwambaro w'umutekamutwe utwaye umukobwa ukijijwe. 

Bishop Gafaranga ati:'Ushobora gusanga ubuzima bwe bwiza ari uko amfite. Abantu baribeshya ntabwo ubuzima bw'umuntu bushingiye ku kintu runaka. Ubuzima bw'umugore wanjye ntacyo bubaye. Hejuru y'ibyo dufite utureberera'.

Guheza itangazamakuru nta kosa yakoze

Gafaranga ntabwo ubukwe bwe bwakurikiwe n'itangazamakuru. Impamvu ni uko yatumiye abatumiwe gusa. Kandi rwose asanga nta kosa yakoze. Ubukwe rero ntabwo ari nk'ubwa kera burahenda. Umuhisi n'umugenzi wese akaza akarya. 

Ati:'Ubukwe ni ubushobozi. Urwego rwawe nirwo rugena ubushobozi bawe. Muri hoteli iyo warengeje abantu barakwishyuza. Niba warakoze ingengo y'imari ya miliyoni imwe nyuma bakanyishyuza miliyoni 15 bakamfungura muri hoteli nibyo mwifuzaga?'

Gafaranga avuga ko abantu bifuzaga ko afungirwa muri hoteli kuko abantu bose bari bwinjire bari kwakirwa. Kuba ataratumiye abantu bose be ba hafi avuga ko atari ikosa kuko ubukwe ni'ubwa madamu wanjye kandi twarimo imbere'. 

Gafaranga yavuzweho kugura abasaza bamusabiye umugeni. Avuga ko abantu bamenye Gafaranga ariko ntibamenye Zacharie.

Akomeza avuga ko bajya mu rusengero abantu bose bafashe amafoto. Uwafotoye ubukwe bwa Gafaranga witwa Manzi yavuze ku bintu batekerereje Gafaranga iby'ababyeyi b'abahimbano byamubabaje. Ibyo kuvuga ko abantu batakomye amashyi nyamara habayeho gucinya akadiho. 

Bwamaze ukwezi kose burikoroza ku mbuga nkoranyambaga. Yashatse umwari ukiri inkumi mu gihe we yari yaratandukanye n'umugore babyaranye abana batatu.

Gafaranga yabayeho ari umukozi wo mu rugo aho yakoraga ibyo babaga bifuza. Yaje kuba umunyarwenya biramuhira aho yaranzwe no kwerekana ukuri kutavugwa guhishe muri Bibiliya. Annette Murava nawe ni umuhanzikazi ukora Gospel ariko akaba yari atarasaruramo agatubutse  dore ko yashatswe acyibera iwabo mu rugo.


Ubukwe bwabaye harimo abatumiwe gusa. Abavumbyi n'itangazamakuru barahejwe


Annette Murava yashakanye n'umunyarwenya Bishop Gafaranga


Bishop Gafaranga nyuma y'amezi atanu arongoye yongeye kugaragara mu itangazamakuru ryo kuri murandasi yinigura anakebura abantu bitiranya Imana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131826/bishop-gafaranga-avuze-ku-byubukwe-bwe-na-annette-muravainda-yamuteye-yitsa-ku-mugore-bata-131826.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)