Bitabiriye urubanza! Abagize umuryango wa Titi Brown bagaragaye ku rukiko uyu musore yaburaniyeho - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagize umuryango w'umubyinnyi Ishimwe Thierry 'Titi Brown' barimo ise umubyara, murumuna we, mushiki we n'inshuti zitandukanye bitabiriye urubanza uyu musore aregwamo icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa utaruzuza imyaka y'ubukure.

Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023, aho Ubushinjacyaha bwasabiye Ishimwe Thierry ko yahamwa n'icyaha agafungwa imyaka 25 kubera gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko umwanzuro w'urubanza ruregwamo uyu musore ruzasomwa ku wa 22 Nzeri 2023.

Se wa Titi Brown

Murumuna wa Titi Brown



Source : https://yegob.rw/bitabiriye-urubanza-abagize-umuryango-wa-titi-brown-bagaragaye-ku-rukiko-uyu-musore-yaburaniyeho-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)