Bongeye kumugirira ikizere! Rayon Sports iri mu biganiro n'abatoza 4 harimo na Haringingo Francis - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yakomoje ku myiteguro yo kugura abakinnyi n'abatoza bazayifasha mu mwaka utaha w'imikino, avuga ko iyi kipe iri mu biganiro n'abatoza bane barimo Haringingo Francis wayihesheje Igikombe cy'Amahoro umwaka ushize.

Mu kiganiro Uwayezu yagiranye n'abanyamakuru nyuma yo gutangaza amatike y'umwaka kuri iyi kipe, yagarutse ku kazi ikipe irimo ko gushaka abatoza bashya ndetse ikomoza no ku wo yahoranye.

Yagize ati 'Turi kurambagiza abatoza mu bagabo n'abagore b'umwaka utaha. Ni akazi katoroshye gasaba kwitonda no gusaba inama. Dufite ibyangombwa by'abagera kuri bane imbere yacu, twifuza kuzahitamo umwe, Haringingo na we arimo.'

Perezida Uwayezu akomoje ku bakinnyi Rayon Sports, yagize ati 'Umukinnyi twasinyishije ni umwe, abandi harimo abageze kuri 90%, abandi 70%, ntabwo nakubwira ngo ni uyu ariko icyumweru gitaha kirarangira hari abandi twabatangarije. Abatari mu gihugu ni mu cyumweru kizakurikiraho. Turizera ko bizagera tariki 3 Kanama, byose byarangiye.'



Source : https://yegob.rw/bongeye-kumugira-ikizere-rayon-sports-iri-mu-biganiro-nabatoza-4-harimo-na-haringingo-francis/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)