Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2022 ntazitabira Miss World 2023 izabera mu Buhinde kubera kubura ubimufashamo.
Kutitabira irushanwa kwa Miss Muheto byatwe n'uko yabuze sosiyete zisanzwe zitegura amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda yamufasha mu gihe Rwanda Inspiration Back Up yagombaga kumufasha, yahagaritswe kubera ibibazo bya Ishimwe Dieudonné [Prince Kid], uri kuburana mu nkiko.
Ibi bibaye mu gihe hari amakuru yavugaga ko Inteko y'Umuco, isigaye ibarizwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe), iri gutegura uburyo Miss Nshuti Divine azajya mu Buhinde.