Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda wayobotse urubuga rushya rwa 'Threads' ruri guhangana na Twitter - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'isaha imwe gusa Bruce Melodie atangaje ko yamaze kuyoboka uru rubuga, amaze gukurikiranwa n'abarenga 1000.

Ni urubuga rwatangijwe n'Ikigo cy'ikoranabuhanga Meta kiyoborwa na Mark Zuckerberg, ari nacyo gifite imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram.

Zuckerberg yatangaje ko abarenga Miliyoni 10 bamaze kwiyandikisha no gufungura konti kuri uru rubuga rushya, nyuma y'amasaha arindwi uru rubuga rushyizwe ku mugaragaro.

Mark Zuckerberg yatangaje ko uru rubuga rushya ruje guhangana na Twitter imaze iminsi yinubirwa na bamwe kubera amavugurura yatangije.

Threads ifite umwihariko wo kuba umuntu ashobora kwandikaho ubutumwa bw'amagambo 500 mu gihe Twitter handikwaho amagambo 280



Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yabaye-umuhanzi-wa-mbere-mu-rwanda-wayobotse-urubuga-rushya-rwa-threads-ruri-guhangana-na-twitter/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)