Bugesera: Dana Morey yasoje ibiterane byaranz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiterane bya Dana Morey byashyizweho akadomo kuri uyu wa 16 Nyakanga 2023. Imwe muri Korali zaririmbye muri iki giterane ni iyitwa Umucyo yatangiye mu mwaka wa 1998 yo muri Nyamata mu itorero rya EENR. 

Umutoza w'iyi Korali Dusabe James yagize ati'Turabibona mu buryo budasanzwe nicyo giterane tugiye gukoramo  kinini.' Agaruka ku kuba muri iki giterane batanga amahirwe yo kwegukana ibintu bitandukanye birimo na moto.

Ati'Ni ubumwe mu buryo bwiza abantu bagakwiye kureberaho bashobora kuba bakoresha kugira ngo bakurure abantu benshi kandi uko baba benshi niko nabakizwa biba ari uko.' Korali Umucyo imaze imyaka igera kuri 25 iri muzaserutse mu isozwa ry'igiterane cya Dana Morey

Iki giterane kandi cyaririmbye abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Theo Bosebabireba waririmbye indirimbo zitandukanye afite nababyinnyi barimo nuwamutwaye ku bitugu rwagati mu giterane. Theo Bosebabireba yishimiwe n'ibihumbi byitabiye isozwa ry'ibiterane bya Dana Morey

Kimwe na Rose Muhando wongeye kwerekana ko yaremewe guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo anabyina, hashimiwe kandi abantu bose bagize uruhare mu ishyirwamubikorwa ry'uru ruhererekane rw'ibiterane byahereye muri Nyagatare bikaba byasorejwe Bugesera. Rose Muhando yongeye gushimangira ubuhanga bukomeye afite mu mateka

Basengeye abantu bagaruka kandi ku buryo ibyo bakora byose babahangana umunsi kuwundi n'imbaraga z'abarozi n'abakonikoni ariko bitewe n'imbaraga z'Imana iteka bagatsinda.

Abantu batanze ubuhamya bwo gukira bari uwari ufite abana bari barwaye igicuri ariko bazagukira hari uwari ufite umwingo watangiye koroha kimwe nabari bafite izindi ndwara bakize zirimo umugongo.Abantu bakize indwara abandi bakira Yesu nk'umukizaHanafashwe umwanya wo gutwika ibirozi n'ibindi bifite aho bihuriye n'ubupfumuUmuvugabutumwa asize amateka akomeye aho abantu bakize indwara zitandukanye

Abantu kandi bongeye kugira amahirwe yo kwegukana ibihembo bitandukanye birimo moto ni we wayegukanye mu magambo y'ibyishimo Uwamahoro Francine ati"Ndashaka kubabwira ko iyo wizeye Imana byose bishoboka."

Firigo nayo iri mubyatombowe Umurangamirwa Marie Claire umukobwa uri mu myaka micye ni we wayegukanye, hatanzwe televiziyo, igare na telefone igezweho.

AMAFOTO:SERGE NGABO-INYARWANDA.COM

 Â Ã‚ 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131963/bugesera-dana-morey-yasoje-ibiterane-byaranzwe-nibitangaza-byimana-umukobwa-atombora-moto--131963.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)