Bugesera: Umu-DASSO yegukanye inka, umuyede a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benshi bahembutse imitima ku munsi wa kabiri w'ibiterane bya Ev Dana Morey mu Karere ka Bugesera bisozwa kuri iki Cyumweru kuwa 16 Nyakanga 2023. 

Ni ibiterane by'Ibitangaza n'Umusaruro {Miracle Gospel Harvest} biri kubera kuri Stade ya Bugesera, buri munsi kuva saa munani z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kwinjira biba ari ubuntu ku bantu bose.

Korali Ijwi rya Yesu ikorera muri Paruwasi ya Nyamata ahazwi nka Maranyundo mu Karere ka Bugesera, iri mu bafashije benshi kwizihirwa mu giterane cya Dana Morey mu Karere ka Bugesera.

Iyi korali imaze imyaka irenga 27 kuko yatangiye umurimo w'ivugabutumwa mu 1996, kuri ubu ikaba igizwe n'abanyamuryango 120. Bavuze ko bafite ishimwe rikomeye kubasha guhurira ku ruhimbi na Rose Muhando ndetse na Theo Bosebabireba. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bizimana Janvier ubarizwa muri iyi korali yagize ati: 'Iki giterane gifite abantu benshi cyane kurusha ibyo twagiye tujyamo. Hari abahanzi bakomeye nka Rose Muhando na Theo Bosebabireba, ni umugambi mwiza kandi ni ijambo ry'Imana riri gusohora ko tuzicarana n'abakomeye.'

Asobanura kandi akamaro k'ibiterane nk'ibi ati'Ni ibyishimo, ni umugambi w'Imana, bizamura ububyutse kandi iyo turi ahantu nk'aha abantu bariyongera mu gukizwa.' 

Ashingiye ku byo Imana ikoreye Korali yabo, bakaririmbana n'abahanzi bakomeye, yavuze ko nta mpamvu ikwiriye gutuma abantu bava mu masezerano y'Imana kuko "ibyo Imana yavuze birasohoka.' 

Ubwo Theo Bosebabireba yagerwagaho, byari ibyishimo bikomeye. Yatangiye avuga ko ubwo yasabwaga kuza kuririmba hano, yasabwe ko yazaririmba indirimbo yaba iza cyera akanakora no ku zo amaze iminsi ashyize hanze.

Yahise yanzika mu ndirimbo yise 'Icyifuzo'/'Bosebabireba' asobanura ko ariyo ndirimbo yahereyeho bityo akaba yifuje kuyifashisha muri iki giterane.

Yavuze ko yizeye ko hari icyo Imana izakorera buri umwe wakigezemo cyane ko itangira no kubikora hari abatombora moto ati: 'Uwo yayipangiye arayipanda.' Yakurikijeho "Umuriro urotsa", arishimirwa cyane.

Rose Muhando ubwo yatangiraga kuririmba, abantu bahise bamusaba ko yaririmba indirimbo yitwa "Ni Bebe", na we abasaba kuzamurira amaboko Imana ndetse bakayikomera amashyi menshi kuba yaremeye ko iki giterane kiba.

Uretse abahanzi na korali twavuze haruguru bizihiye abitabiriye iki giterane cy'ibitangaza n'umusaruro, hanaririmbye Gisubizo Ministries yahageze yakerewe, ariko ikoresheje neza umwanya muto wari uhari benshi bararyoherwa.

Muri iki giterane hatanzwe moto 10 ku bavugabutumwa 10 bamaze ukwezi mu mahugurwa. Ni moto zizabafasha kogeza ijambo ry'Imana mu ivugabutumwa bazakora basanga abaturage aho batuye inzu ku yindi.

Hanasengewe abasore n'abakobwa batarashaka ngo bazabashe kubona abakunzi babakwiriye kandi bazabashe kubakana urugo rwiza. Ni isengesho ryayoborwa na Ev. Dana Morey afatanyije n'umugore we Karman Morey aho umwe yasengeye abasore, undi asengera abakobwa.

Mu gusoza gahunda y'igiterane yo kuwa 15 Nyakanga 2023, hatanzwe ibihembo ku banyamahirwe bafashe amatike, maze umu-DASSO yegukana inka ihaka.

Umusore waramutse neza yegukanye igare, mu gihe umugabo usanzwe ukora akazi k'ubuyede witwa Nishimwe Simon ari we wegukanye moto nshya. Mu kiganiro na inyaRwanda, Nishimwe yavuze ko afite imyaka 42, akaba afite umugore umwe n'abana babiri.

Uyu mugabo wari waturutse i Musenyi, yavuze ko ari umukiristo muri ADEPR ndetse akaba aririmba no muri korali nkuru ku rusengero asengeramo. Yavuze ko yaje muri iki giterane yasengeye gutwara moto, none Imana iramusubije.

Ev. Dana Morey yakoreshejwe ibitangaza binyuranye nk'uko byatanzwemo ubuhamya n'abo yasengeye bagakira. Urugero ni uwakize akaboko, uwakize ugutwi n'undi wari warivuje byaranze ajya n'i Burayi ariko birangira akiriye mu giterane cya Dana Morey mu Karere ka Bugesera.

Iki giterane cyitabiriwe n'abantu ibihumbi n'ibihumbi

Akanyamuneza kari kose ku bakristo bo mu Karere ka Bugesera bataramiwe n'abahanzi na Korali zitandukanyeRose Muhando n'ababyinnyi be bahembuye imitima ya benshiTheo Bosebabireba yishimiwe n'abakristo ba BugeseraUmu-DASSO wegukanye inka mu giterane cya Dana MoreyNishimwe Simon usanzwe ari umuyede ni we wegukanye motoUmusore wegukanye igare mu giterane cya Dana Morey


AMAFOTO:SERGE NGABO-INYARWANDA.COM

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131934/bugesera-umu-dasso-yegukanye-inka-umuyede-wavuye-acyura-moto-mu-giterane-cya-dana-morey-am-131934.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)