Buryohe Tv bavuze kuri Gasopo ya RIB,banahish... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha 'RIB', Dr Murangira B-Thierry mu kiganiro yagiranye n'umuyoboro wa YouTube witwa Chita Magic , yavuze ko Uwitwa Buryohe Tv yatangiye avuga ko ari kwigisha ariko arimo kurenga umurongo. Ubu butumwa turabumuha. Atangiye kurengera! Hari ibintu tubona ko bidakwiriye 'bakavuga imbwa mu mazina yazo''.

 

Mu gushaka kumenya ingamba Buryohe Tv yafashe nyuma yo kwihanangirizwa na RIB, Inyarwanda yafashe urugendo yerekeza mu karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Biryogo ,Umudugu w'Umurimo ahazwi nko ku bisima.


Niho uyu muryango w'umugore n'umugabo babana. Mu kiganiro cyihariye bahaye InyaRwanda basobanuye ko babanye imyaka 20 ku buryo bafite ubunararibonye mu kurwubaka. 


Tubanze turebe ishusho ya Gatanya mu Rwanda nk'uko raporo y'ibikorwa by'ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu hagati y'abashakanye. Haravugwa Imanza zirenga 3000. Raporo igaragaza ko 80% y'ingo zasenyutse zari zitaramarana imyaka 15.


Uzasanga abagiye kubana akenshi bashyira imbaraga mu gutegura ubukwe aho gutegura urugo. Muzumva ko hari abafata inguzanyo kugirango bazagire ubukwe bubereye ijisho nyamara nta mwanya bafashe wo gutegura urugo rwabo.

 

Aha rero niho Buryohe Tv yasobanuye ko hari za Gatanya nyinshi bagenda baburizamo ndetse hari n'abaza gufata amasomo mbere yo kurwubaka. Si abo gusa kuko hari imiryango bafasha kubana neza babaha amasomo y'uko zubakwa.

 

RIB yababuriye bari barabihagaritse

 

Muri Mata ya 2023 nyakwigendera Pastor Theogene'Inzahuke, Inzahare' yari yarahamagaye ku murongo wa telefoni Otto Ahmed (Buryohe Tv, umugabo) amubwira ko hari ubundi buryo bakoresha mu kwigisha abashakanye ariko ntibavuge amazina y'ibitsina nk'uko babikoraga

 

Mu kiganiro Buryohe Tv yakoze ku itariki 27 Kamena 2023 kuri shene yabo bari bamaze kwiyemeza guhagarika ariya masomo arasa ku ntego ahubwo bakazimiza.


Pastor Theogene ati:'Nabonye uri inyenzi 'Inkotanyi'warabohoye igihugu rero wowe na Buryohe wawe mujye muvuga muziga muteruye. Biriya ntubujijwe kubivuga ushobora kuba uri kumwe n'abantu baje imbona nkubone baje ngo mubigishe wabibabwira. Ariko rero ku mbuga nkoranyambaga wabihindura. Nzaza nkwereke uko muzajya mukora ibiganiro ku buryo mbaha umurongo ngenderwaho muteruye amazina y'ibitsina''.


Buryohe Tv ivuga ko yababajwe n'inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Pastor Theogene kuko yari ataraza ngo bakore ikiganiro'.

 

Inkomoko yo gushinga Buryohe TV

 

Muri iki kiganiro kirekire twagiranye na Otto Ahmed na Buryohe we 'umugore we' basobanuye uko bisanze bagomba kunyuza kuri YouTube inyigisho zo gutera akabariro. Otto Ahmed ati'Najyaga ntumirwa mu kiganiro kitwa Zirara zishya bwacya zikazima cyacaga kuri Flash Fm. Uwagikoraga yagiye kuri City Radio. Rero iyo navaga mu kiganiro abankurikira bansabaga gushaka aho najya nyuza ziriya nyigisho kuko utakurikiye radio byabaga birangiye'.

 

Kuyita Buryohe Tv byatewe n'uko umugore we akunda kumuhamagara Buryohe abakunzi ba Otto Ahmed bamusabye kwita Shene ya YouTube, Buryohe Tv.

 

Igitekerezo akigejeje ku mugore yacyakiranye yombi. Kuba ikiganiro cyaranyuraga kuri Radio mu masaha akuze y'ijoro kandi nta mupaka w'abareba Buryohe Tv, Otto Ahmed avuga ko ababyeyi bagomba kuba hafi abana babo ntibarebe ibitabagenewe.

 

Bemera ko barengereye


Otto Ahmed yabwiye InyaRwanda ko basanze kuvuga imbwa mu mazina yazo bitari bikwiriye. Ati 'Twaje gusanga koko twararengereye. Nk'ababyeyi ntabwo byari bikwiriye. Twafashe video twavuzemo imbwa mu mazina yazo turazisiba tutitaye ku mafaranga zinjiza. Twasibye video zirenga 210 ariko ubu hasigayeho video 290 nyamara twari dufite izirenga 500'.

 

Bavuga ko bafashe umwanzuro wo gusiba amashusho adahesha Imana icyubahiro kandi arengera. Otto Ahemd na Buryohe we bahamya ko bahuza ingo ziba zigiye gusenyuka. Buryohe ati'Ingo zihura na byinshi bizisenya. Baratwegera tukababaza ugasanga abenshi bipfira mu buriri. Tubaha amasomo ugasanga za ngo zigiye gutandukana barongeye babanye neza'.

 

Ingamba Buryohe Tv yafashe

 

 

Bombi bavuga ko amasomo batanze yacengeye abo bireba. Nubundi RIB yabihanangirije bari bariyemeje guhagarika biriya biganiro birasa ku ntego. Bari baratandukiriye koko nabo barabihamya. Impamvu babivugaga uko byitwa (amazina y'ibitsina) byaterwaga nuko iyo bazimizaga hari abatarasobanukirwaga. 


Kugeza ubu bavuga ko bagiye kujya bazimiza kandi bakaniyambaza Ijambo ry'Imana. Nubwo ubutumwa batambutsa bugaruka ku gutera akabariro abenshi babagana baba bapfa ibindi bitari akabariro. Bati'Twebwe dufasha ubutabera kuko hari benshi dukumira ntibasabe gatanya'.

 

Buryohe Tv ishimira RIB kuba ibanza kuburira abanyarwanda aho kwihutira guhana.


Mu myaka 20 babanye babwiye InyaRwanda ko batarashyogozanya cyangwa se ngo bashake gutandukana. Bavuga ko bafite ubunararibonye mu kubaka ingo kuko ibyo bakora bitanga umusaruro.


Ubusanzwe Otto Ahmed na Buryohe we bakora ubucuruzi. Bakaba ari abakristu banakoresha Bibiliya cyane mu masomo batanga. Bati'Umuryango uyoborwa n'Imana. Urugo rutarimo Ijambo ry'Imana rwubakiye ku musenyi. Kuba tumaze imyaka 20 tubikesha Imana'. Bavuga ko 'Kubaha Imana, kwizerana no kwimakaza umuco w'ibiganiro ariryo shingiro ryo kugira umuryango utarangwamo intonganya'.


Basobanura gute Shene yabo?

 

"Buryohe Tv , ni Televiziyo yaje kugira inama ingo zubatse ndetse n'abenda kurushinga. Aha ninaho honyine wakura ubumenyi nyabwo bwo gutera akabariro,wowe n'uwo mwashakanye. Sibyo gusa   bavuga ko banahuza  ingo zubatse zifitanye amakimbirane.


Bati''Bityo duhari ku bwanyu mudahari ntitwakora.Ninayo mpamvu inkunga yanyu ari ingirakamaro kuri twe".

 

REBA IKIGANIRO TWASUYE BURYOHE TV

">


IKIGANIRO BAKOZE BIYEMEZA GUHAGARIKA KUVUGA AMAZINA Y'IBITSINA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132402/buryohe-tv-bavuze-kuri-gasopo-ya-ribbanahishura-ibyo-bavuganye-na-pastor-theogene-ikiganir-132402.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)