Bushali, Juno Kizigenza n'ikipe yo muri Tanza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umunsi uzaba udasanzwe kuri iyi kipe umwe muzikuze mu Rwanda. Nk'uko bigaragara kuri gahunda y'ikipe ya Geita Gold FC, iyi kipe izahura na Mukura Victory Sports tariki 5 Kanama bukeye bwaho ikipe  ihure na Etoile de L'est yo mu karere ka Ngoma.

Bizaba ari ibirori bidasanzwe mu Karere ka Huye 

Uyu muhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 Mukura imaze ibayeho, uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, uyu mukino wa gicuti niwo uzabimburira ibirori aho uteganyijwe saa cyenda, mu gihe saa kumi n'imwe hazaba igitaramo cya muzika, cyizaririmbamo abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Bushali, Juno Kizigenza, Okkama, Chriss Eazy umuvanzi w'umuziki Dj Sonia  na MC Tino uzaba ayoboye ikirori. 

Geita Gold FC ni ikipe yabaye iya karindwi muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Tanzania 2022-2023, ifite amanota 37. 

Kuri gahunda ya Geita Gold FC bigaragara ko izagera mu Rwanda tariki 4, hanyuma tariki 5 ikine na Mukura 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132436/bushali-juno-kizigenza-nikipe-yo-muri-tanzania-mu-bazasusurutsa-ibirori-byo-kwizihiza-isab-132436.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)