Bwa mbere Ange Kagame yatangaje amazina y'abana be babiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ange Ingabire Kagame bwa yahishuriye abamukurikira amazina y'abana be babiri b'abakobwa.

Ni butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yishimira ko we n'umugabo Ndengeyingoma Bertrand abana babo bagize isabukuru y'amavuko.

Ange Kagame wakoze ubukwe na Ndengeyingoma Bertrand muri Nyakanga 2019, mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko aba bana be ari impano idasanzwe yahawe n'Imana.

Ni abana bavukiye ukwezi kumwe n'itariki imwe ariko mu myaka itandukanye.

Umukuru yitwa Anaya Abe Ndengeyingoma yavutse tariki ya 19 Nyakanga 2020 akaba yujuje imyaka 3 y'amavuko.

Amalia Agwize Ndengeyingoma ni we buheta bwa Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand akaba we ejo hashize yarujuje umwaka umwe kuko yavutse tariki ya 19 Nyakanga 2022.

07.19.20 - Anaya Abe Ndengeyingoma

07.19.22- Amalia Agwize Ndengeyingoma

My baby girls turned 3 and 1🩷 Grateful to God for the most precious gifts🙏🏾

â€" AIKN (@AngeKagame) July 19, 2023

Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand bahishuye amazina y'abana babo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-ange-kagame-yatangaje-amazina-y-abana-be-babiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)