Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023, Bwiza yakoze igikorwa cyo gusogongeza iyi album abanyempano batsinze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, mu rwego rwo kubumvisha ibikubiyeho n'urugendo yakoze.
Ni igikorwa cyabereye mu rugando ahazwi nka ArtRwanda-Ubuhanzi Incubation Center, cyitabirwa n'Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, abahanzi nka Mani Martin ndetse na Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021.
Mbere yo gutanga umusogongero w'iyi album, Bwiza yabanje kwerekwa ibikorwa by'ubugeni n'ubuhanzi byakozwe cyangwa se bikorwa n'abatsinze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, bitanga icyizere cy'iterambere ry'inganda Ndangamuco.
Yafashe n'umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo n'abahanzi ndetse n'ibyafasha abanyempano bashya kugera ku nzozi zabo, bashyigikiwe kandi babigizemo uruhare
Muri uyu mugoroba, Bwiza yaririmbiye abawitabiriye indirimbo zirimo nka 'Ready', 'Carry me' ndetse na 'Soja' yaririmbye mu buryo bwa Acoustic.
Uyu mukobwa yashimiye uruhare rw'umuryango Imbuto Foundation mu gushyigikira impano mu rubyiruko, aboneraho no gushyikiriza Madamu Jeannette Kagame, kopi ya album ye 'My Dream' yakiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni.
Bwiza avuga ko yahaye Madamu Jeannette Kagame kopi ya album ye mu rwego 'kumushimira ku bw'uruhare rwe mu guteza imbere ubuhanzi binyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi kugirango abahanzi bamere neza bakizamuka.' Ati 'Ndamushimira ukuntu adahwema guteza imbere inganda ndangamuco. Â
Bwiza yanavuze ko yagerageje kwitabira ArtRwanda-Ubuhanzi ariko biranga kuko atari afite indangamuntu bituma atabona uburyo bwo kuyitabira.
Avuga ko hamwe n'amahirwe igihugu gitanga ku mwana w'umukobwa, yabashije guhatana mu irushanwa rya Kikac Music Label, aratsinda abona uko yinjira mu muziki.
Madamu Jeannette Kagame yahawe kopi ya album ya mbere ya Bwiza, mu gihe iyi album izajya ku isoko ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2023.
Bwiza agiye gushyira hanze iyi album nyuma y'imyaka ibiri atangiye umuziki afashwa na Kikac. Ndetse ku wa 15 Nzeri 2023 azakora igitaramo cyo kumurika iyi album kizabera kuri Mundi Center, aho azifatanya n'abahanzi banyuranye.
Yari amaze igihe ayirarikiye abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange. Ubwo yari mu gitaramo 'Friends of Amstel' yatangaje bwa mbere izina ry'iyi album, avuga ko yayise 'My Dream (Inzozi zanjye)' kubera ko kugira album ari kimwe mu bintu yahoze yifuza mu buzima bwe.
Hari indirimbo zimwe yagaragaje kuri iyi album zisanzwe ziri hanze, ndetse n'izindi abantu bazaba bumvishe ku nshuro ya mbere.
Binateganyijwe ko azatangira gucururiza kuri internet iyi album mbere y'uko ayimurikira Abanyarwanda n'abandi.
Album ye iriho indirimbo nka 'Carry me', 'Mutima', 'Soja' yakoranye na Juno Kizigenza, 'Rudasumbwa', 'Painkiller', 'Mr Dj', 'Are u ok?', 'Tequielo' na Chriss Eazy, 'Amahitamo', 'Sexioty', 'Monitor' na Niyo Bosco, 'Do Me', 'No Body' na Double Jay ndetse na 'Niko Tam' yakoranye na Ray Signature na Allan Toniks.
Bwiza asanzwe afitanye indirimbo na Chriss Eazy bise 'Lolo'- Bivuze ko bamaze gukorana indirimbo ebyiri wongeyeho 'Tequielo' iri kuri album ya mbere.
Indirimbo 'Soja' yakoranye na Juno Kizigenza iri kuri album ye isanzwe iri kuri shene ye ya Youtube, kuko imaze amezi atanu isohotse.
Raymond Joseph Mugerwa [Ray Signature] uri kuri album ya Bwiza, ni umunya-Uganda w'umunyamuziki wabonye izuba ku wa 4 Kamena 1988.
Asanzwe ari Producer ukorera mu Mujyi wa Kampala. Kandi yagize uruhare mu kwandika no gutunganya indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba nka Irene Ntale, Rema Namakula, Juliana Kanyomozi, Fille, Allan Toniks n'abandi.
Mu 2008 nibwo yatangiye umuziki ari mu itsinda rya Big Tyme yaje kuvamo atangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga mu mwaka wa 2011. Yasohoye indirimbo zakunzwe nka Kasenyaku. Asanzwe afitanye indirimbo na Deejay Pius bise 'Too Bad'.
Allan Ampaire [Allan Toniks] uri kuri album ya Bwiza, nawe ni umunya-Uganda kavukire, usanzwe ari umwanditsi w'indirimbo, umucuranzi wa Gitari akaba na Producer.
Mu rugendo rw'umuziki we amaze gukorana n'abahanzi bakomeye nka Goodlyfe Crew, P Square, General Ozzy (Zambia), Proff (Kenya), Petersen Zagaze (Zambia), Urban Boyz, Gal Level (Namibia), Beenie Man, Genista, (Jamaica) Sean Kingston, Jidenna, Sean Paul, Roberto (Zambia), Stella Mwangi, Flavour n'abandi.
Toniks yatangiye gukora umuziki yiga muri Kaminuza, ari naho yakoreye indirimbo ye ya mbere yise 'Beera Nange'. Yubakiye umuziki we ku njya ya R&B.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine yakiriye kopi ya Album yahawe Madamu Jeannette KagameÂ
Bwiza yashimye Madamu Jeannette Kagame ku bw'uruhare rwe mu guteza imbere umwana w'umukobwaÂ
Bwiza yavuze ko yagerageje kwitabira ArtRwanda-Ubuhanzi azitirwa n'uko atari afite indangamuntu
Abanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi bamuritse ibikorwa by'ubugeni bamaze gukora
Abatsinze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi babaye aba mbere bumvise album ya BwizaÂ
Mani Martin ari kumwe na Miss Ingabire Grace bafatanyije mu kuyobora umugoroba wamurikiwemo iyi albumÂ
Bwiza yavuze ko ku wa mbere tariki 18 Nyakanga 2023 azashyira hanze iyi album, kandi izaba igura ibihumbi 10 FrwÂ
Dr Kintu washinze Kikac Music Label ari mu bitabiriye imurikwa rya album y'umukobwa we
Bwiza yaririmbye zimwe mu ndirimbo zigize album ye nshya 'My Dream' ndetse n'izo yahereyehoÂUmuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Kikac, Uhujimfura ClaudeÂ
Mani Martin yitabiriye umuhango wo kumva album 'My Dream' ya BwizaÂ
Bwiza yumvikanisha ko gutangira umuziki ari mu maboko ya Label ari kimwe mu byo yishimira