Bwiza yashyikirije Album 'My Dream' Umuyoboz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwiza umaze imyaka ibiri mu muziki akaba ari ku isonga mu bahanzikazi nyarwanda yashimiwe kuba agira uruhare mu bikorwa by'iterambere ry'aho avuka.


Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama aho Bwiza avuka. Meya wa Bugesera, Richard  Mutabazi yashyikirijwe umuzingo wa Bwiza anagira icyo amusaba nk'umuhanzikazi uvuka mu karere ayoboye.


Richard Mutabazi ati: 'Icyo Bwiza yumva namufasha cyose hano ni mu rugo kandi asanzwe agira uruhare mu bikorwa bitandukanye by'iterambere ry'akarere. Turahari ngo tumushyigikire'.

 

Album ya Bwiza iriho indirimbo 14 akaba yayishyikirije umuyobozi w'Akarere avukamo mbere yo kuyishyikiriza abanyarwanda bose bamukunda.

 

Imbamutima za Bwiza akimara gushyikiriza album ye Meya wa Bugesera  Richard Mutabazi.


Bwiza yabwiye InyaRwanda ko ari umuhigo yahiguye kandi yasigasiye icyizere asanzwe afitiwe n'Akerere avukamo. Ati'Nabyishimiye kuba yakiriye album yanjye. Nari narabigambiriye. 


Ni umubyeyi wanjye kuko ayobora aho ntuye. Nk'urubyiruko nanjye ni umuhigo mba nesheje. Ni abantu banzirikana cyane kandi ndi mu bantu yemera. Ndacyakora cyane kandi sinzabatenguha'.

 

Bwiza avuga ko buri muntu wese ukibarizwa mu cyiciro cy'urubyiruko byumwihariko hano mu Murenge wa Ntarama  buri wese hari icyo yakora mu iterambere ry'aho avuka.Ati''Waba Worora ingurube hari umusanzu wagira mu iterambere ryo ku ivuko'.

 

Album ya Bwiza yise 'My Dream' iri kugurirwa kuri website www.bwiza.rw. Bwiza ashimira Assia Mutoni wayiguze miliyoni imwe y'amanyarwanda. Ati 'Ndashimira abantu bose bayiguze kandi bakomeze bayigure'.

 

Bwiza kuba yarageze ku gikorwa cyo gusohora album avuga ko ari ikintu ahora ashimira Imana kuko bitari byoroshye. Ashimira KIKAC MUSIC LABEL imuba hafi ndetse n'abamufashije kwandika indirimbo n'abazishyizeho ibiganza.

 

Bwiza ku ikubitiro yahaye album ye Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation. Kugura iyi album ushobora kwishyura amafaranga yose waba ufite wanyura kuri website ya www.bwiza.rw ukamutera inkunga. 


Ku bifuza kuyigura wishyura 500,000 Frws Bwiza we ubwe akayigushyikiriza. Kuri website wishyura 10,000 Frws ukabasha kumva album mbere y'uko ayimurikira abanyarwanda.

 

REBA HANO AMAFOTO: Director Kizz B


Bwiza, Meya na Dr Kintu bafata ifoto y'urwibutso


Umujyanama wa Bwiza, Claude Uhujimfura ashimira Meya Richard Mutabazi ku ruhare agira mu gushyigikira Bwiza


Bwiza yashyikirije album ye ya mbere'My Dream' Meya w'akarere ka Bugesera


Bwiza avuka mu Murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera


Bwiza mu karere avukamo baramushyigikira


Meya wa Bugesera yemereye Bwiza inkunga yose yaba yifuza


Meya wa Bugesera asanzwe ashyigikira Bwiza



Kuri Twitter yitwa Urinde Wiyemera, Kemnique, aba mu ikipe ireba uburyo bwose bwafasha Bwiza kugeza ibihangano bye ku bibera kuri Twitter


Dj Didyman akora kuri Magic FM akaba anaba mu ikipe ifasha Bwiza kumenyekanisha ibihangano bye

REBA IKIGANIRO NA BWIZA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132431/bwiza-yashyikirije-album-my-dreamumuyobozi-wakarere-avukamo-amafoto-132431.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)